AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

UBURAKARI ku ifungwa rya Mugabekazi ritavugwaho rumwe kubera ikanzu yambaye muri Kigali Arena

UBURAKARI  ku ifungwa rya Mugabekazi  ritavugwaho rumwe  kubera  ikanzu  yambaye muri Kigali Arena
19-08-2022 saa 12:01' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2319 | Ibitekerezo

Hari uburakari ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda nyuma yuko Liliane Mugabekazi afunzwe hashingiwe ku buryo yari yambayemo mu gitaramo, benshi bavuga ko ibyamubayeho bibabaje.

Umunyamategeko umwunganira yabwiye BBC Gahuzamiryango ko umukiliya we atagombaga gufungwa.

Igitaramo Mugabekazi yari yitabiriye ni icy’umuhanzi Julien Bouadjie, uzwi cyane nka Tayc, Umufaransa ukomoka muri Cameroun.

Cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena i Kigali ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa karindwi, cyitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi.

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko ifoto yafashwe muri icyo gitaramo ari yo yatumye atabwa muri yombi na polisi ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa munani, imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Mu iburanisha ryo ku wa kane, ubushinjacyaha bwamureze gukorera ibiterasoni mu ruhame, nkuko ibitangazamakuru byo mu Rwanda bibivuga, bumusabira kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Mu kwiregura, Mugabekazi avuga ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa kuko iyo biba ari ko byagenze abapolisi bari ku muryango w’iyo nyubako batari kuba bamwemereye kwinjira.
Avuga ko mu gitaramo hagati ikoti rye ryaje gufunguka, umuntu atazi akamufotora, kandi ko kuba yaragaragaye yambaye gutyo byabazwa uwamufotoye.

Kuri Twitter, bamwe bagaragaje ko babajwe cyane n’ifungwa rya Mugabekazi.

Umuhanzi w’imivugo, Malaika Uwamahoro, yanditse ati : "Mujye mutwica tukivuka niba mutazatwemerera kubaho".

Mugabe Robert we yavuze ko "igitekerezo cyo kugenzura imyambarire y’abagore kigaragaza ikibazo gishingiye ku bantu bo mu bihe bitandukanye.

"Leta ikwiye kwibanda ku bintu bikomeye nk’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ifaranga rita agaciro, ikiguzi cy’imibereho kiri hejuru aho kuyobya uburari ijya mu bibazo bito".

Asubiza Mugabe, uwiyita "proud african", yabajije ati : "ahubwo se igihugu kidashingiye ku muco nikihe ?

"wazaretse umugore nabana bawe bakambara nyampenure uzambaze umusaruro nyuma".

David Butera we yakomoje ku kindi gikorwa cyari cyateguwe na leta, aho umwe mu bari bakitabiriye nta kibazo yahuye na cyo.

Sanny Ntayombya we yavuze ko ibyabaye kuri Mugabekazi birenze kumutera isesemi, ajya inama ati : "... niba ari ikintu kikubangamiye, reba hirya. Ntabwo bigoye rwose Banyarwanda bagenzi banjye".

Hari amakuru amwe avuga ko Mugabekazi yaba yafunguwe by’agateganyo, ariko Vincent Ndikumana, umunyamategeko umwunganira, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko atifuza kugira icyo abivugaho, avuga ko "ari muri état yari asanzwemo", ariko atasobanuye.

Gusa yavuze ko umukiliya we atari kuba yaraburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuko itegeko riteganya ko icyaha akurikiranweho gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri iyo umuntu agihamijwe n’urukiko.

Ko rero uburana kuri iyi ngingo y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ari uhanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Ndikumana avuga ko indi impamvu umukiliya we atari gufungwa ari uko afite abishingizi bo kuriha ingurane, ndetse icyaha akurikiranweho kikaba atari icy’ubugome.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu muri uku kwezi kwa munani, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko polisi itazemera "kwambara impenure".

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi we yavuze ko ibyo atari umuco.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA