AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uko Imihanda ya Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu

Uko Imihanda ya Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
24-06-2022 saa 06:56' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 475 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ry’imihanda irakoreshwa n’abitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022.

Umuhanda uva ku kibuga cy’indege – Giporoso – Kisimenti – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel.

Umuhanda uva ku kibuga cy’indege – Kabeza – Giporoso – Kisimenti – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel.

Serena Hotel – Sopetrade – Kimihurura – KCC. Serena Hotel – Yamaha – Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi).

Umuhanda KG48 St (Kacyiru) – MINAGRI ujya kuri Kigali Golf Resort.

Ntabwo iyi mihanda ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, gusa abandi bazaba bayikoresha bazasabwa gutanga inzira mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.

Amahuriro y’imihanda ashobora gukoreshwa mu kwambukiranya imihanda yavuzwe haruguru yerekanwa n’inyuguti ya ‘C’ iri mu ibara ry’ubururu ku ikarita ari yo ; Payage, Gishushu, Kisimenti no kuri Prince House.

Indi mihanda mushobora gukoresha ni iyi ikurikira :

Abava i Kabuga cyangwa mu ntara y’Iburasirazuba banyura ku Mulindi – Ku Mushumba Mwiza – Kwa Rwahama – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – TV1 – Minubumwe – Ambasade ya America/ Rond Point – Kacyiru ahahoze Akarere ka Gasabo – Kanserege – Kinamba – Poid Lourds – Nyabugogo – Yamaha – Onatracom – Kuri 40.

Mulindi – Kanombe – Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Niboye – Kicukiro centre – Sonatubes cyangwa kwa Gitwaza – Rwandex – Kanogo – Rugunga – kuri 40.

Gasozi – ULK – Beritwari – kwa Gaposho – Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa Utexrwa.

Kinamba – Nyabugogo – Yamaha – Gereza – Onatracom.

Turasaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.

Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na 0788311155.

IVOMO : RNP Website


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA