Ibirori bya kabiri bikomeye Perezida Kagame aherutse kubwira Perezida Masisi wa Botswana byabaye, Ange Ingabire Kagame yagaragaye yambaye agatimba.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 nibwo Ange Ingabire Kagame yasezeranye n’ umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma. Ibirori byabereye muri Kigali Convention Center.
Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yari yasuye igihugu cya Botswana, yabwiye Perezida wa Botswana ko afite ibirori bibiri bikomeye agiye kwitegura.
Ibyo birori Perezida Kagame yatumiyemo Perezida Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi byari umunsi mukuru wo kwibohora n’ ubukwe bw’ umukobwa we umwe ariwe Ange Ingabire Kagame.
Perezida Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi yubahirije ubutumire bwa Perezida Kagame kuko ari umwe mu baperezida 6 bitabiriye ibirori bya 25 by’ umunsi mukuru wo kwibohora.
Ange Ingabire Kagame asezeranye imbere y’ Imana nyuma y’ amezi arindwi asabwe akanakobwa kuko iyi mihango yabaye mu mpera z’ ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2018.
Ange Kagame yinjiye muri Kigali Convention Center afashwe akaboko n’ umugabo we Bertrand Ndengeyingoma
Imodoka zatwaye abageni
Gusaba no gukwa byabaye tariki 28 Ukuboza 2018