AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyarwanda wabaga muri Norvege yatawe muri yombi, Ashobora koherezwa mu Rwanda

Umunyarwanda wabaga muri Norvege yatawe muri yombi, Ashobora koherezwa mu Rwanda
20-10-2022 saa 09:54' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1139 | Ibitekerezo

Polisi yo mu gihugu cya Norvege /Norway ku wa Gatatu yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, yafashwe biturutse ku kirego u Rwanda rwatanze gisaba ko yoherezwa kugira ngo aburanishwe.

olisi ya Norvege ivuga ko imyirondoro y’uriya mugabo itashyizwe hanze.

Gusa, itangazo rivuga ko uriya mugabo yafashwe habanje gukorwa iperereza ry’ibanze. Ibijyanye no kumwohereza mu Rwanda ngo ni icyemezo kizafatwa n’abacamanza.

Igihugu cya Norvege cyagiye gisabwa kohereza abanyarwanda bagihugiyeho barasize bakoze Jenoside, ndetse cyohereje kimwe cyatangiye kohereza bamwe kuva mu mwaka wa 2009.

ISOOKO : AFP


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA