AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umushoferi w’Umunyarwanda yahiriye mu ikamyo arakongoka

Umushoferi w’Umunyarwanda yahiriye mu ikamyo arakongoka
9-11-2022 saa 09:31' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3296 | Ibitekerezo

Umushoferi w’Umunyarwanda witwa Nkusi yahiriye mu ikamyo yari ajyanye Dar es Salaam, gupakira ibikomoka kuri Peteroli.

Ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu mugabo yakoze impanuka ageze ahitwa Gunga mu bilometero nka 600 uvuye ku mupaka wa Rusumo, imodoka iragwa ifatwa n’umuriro kuvamo biramunanira ahiramo.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko “Imodoka yajyaga Dar es Salaam, aho uyu mushoferi yahiriye uvuye ku Rusumo ni nko mu bilometero 600. Ntabwo mu by’ukuri wamenya ngo byatewe n’iki 100%”.

Amashusho ateye ubwoba yagaragaje uyu mushoferi ari imbere mu kizuru cy’imodoka cyagurumanaga, umwe mu bari aho amukuruza igiti amukuramo yahiye yakongotse. Nyuma yaho ni bwo polisi ya Tanzania yaje kuzimya imodoka ariko yari yamaze kuba umuyonga.

Uyu mushoferi yatwaraga lisansi na mazutu ariko imodoka yari atwaye yarimo ubusa ajya gupakira. Imodoka yatwaraga ni iy’ikigo cyitwa Gas Oil.

Amakuru ahari ni uko uyu mushoferi ashyingurwa i Gunga muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA