AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuvandimwe wa Gen.Nyamvumba, Robert wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya miliyari 21 agiye kuburana ubujurire

Umuvandimwe wa Gen.Nyamvumba, Robert wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya miliyari 21 agiye kuburana ubujurire
18-05-2021 saa 12:15' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2996 | Ibitekerezo

Umuvandimwe wa General Patrick Nyamvumba witwa Robert Nyamvumba wahamijwe icyaha cyo kwakira indonke agakatirwa gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6 Frw, agiye kuburana ubujurire.

Uyu Robert Nyamvumba wabaye mu buyobozi bw’ibigo by’ibikorwa remezo mu Rwanda, akaba yaranabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe biriya bihano muri Nzeri 2020.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaramuburanishije, rwahamije Robert Nyamvumba icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye kiriya gihano yahanishijwe n’Urukiko, bwavugaga ko yakoze icyaha kiremereye gishobora no gutuma abashoramari bataza gukorera mu Rwanda mu gihe bizwi ko ari Igihugu kishimirwa n’abashoramari.

Ni icyaha yakoze ubwo yakaga amafaranga y’umufuragiro umunyemari w’Umunya-Espagne witwa Javier Elizalde wari watsindiye isoko rya Miliyari 48,4 Frw ryo gushyira amatara ku muhanda.

Ngo uwo munyemari washakaga ko igice kimwe cy’amafaranga cyakwishyurwa mu ma-Euro nyamara byari binyuranyije n’amategeko.

Robert Nyamvumba nk’umuntu wari ukomeye muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yaramuhamagaye amubwira ko kugira ngo icyifuzo cye gishyirwe mu bikorwa, yamuha komisiyo ya 10% y’isoko ryose.

Uyu mushoramari yahise abimenyesha RIB ihita ibyinjiramo ikurikirana Robert Nyamvumba ubu wajuririye mu rukiko Rukuru ndetse ngo ubujurire bwe bukaba buri hafi kuburanishwa.

Robert Nyamvumba kandi yagarutsweho mu rubanza rwaregwagamo Chief Superintendent of Prisons (CSP) Camille Zuba wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, waregwaga icyaha gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, Ubucuti, urwango, Ikimenyane cyangwa icyenemwabo.

Uyu CSP Camille Zuba yashinjwaga kwemerera Robert Nyamvumba gusurwa muri gereza aho yari afungiye nyamara bitari byemewe [kuko hari mu bihe byo kwirinda COVID-19] ku buryo byavugwaga ko yemeye ko asurwa kuko ari umuvandimwe wa General Nyamvumba Patrick wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA