AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Zabyaye amahari hagati y’Umunyamerika n’Umunyarwanda bapfa ubutaka buri mu Kinigi

Zabyaye amahari hagati y’Umunyamerika n’Umunyarwanda bapfa ubutaka buri mu Kinigi
2-01-2023 saa 09:17' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4540 | Ibitekerezo

Umunyamerika witwa witwa Allen Michael Becky, arashinja Umunyarwanda witwa Iradukunda Gilbert kumuriganya ubutaka bwubatseho Hoteli iherereye mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.

Allen usanzwe ari umushoramari, afite Hoteli yitwa Villa Gorilla yubatse mu kagari ka Nyonirima ho mu Kinigi, ndetse imaze igihe ikora. Uyu munyamerika avuga ko yohererezaga Iradukunda amafaranga yo kumugurira ubutaka mu izina rya Villa Gorilla, hanyuma undi afata igice cy’ubwo butaka acyiyandikaho.

Agace gato k’ubutaka buri hagati muri Hotel nibwo kugeza ubu buri kuburanwa, aho nyiri iyi Hotel yibaza ukuntu uwari umukozi we yagura ubutaka muri Hotel hagati byongeye ari we wamuhaga amafaranga yo kugura ubutaka.

Ni ubutaka bugizwe n’ibibanza birindwi yaguriye Villa Gorilla, gusa ubwo Iradukunda ashinjwa kwiyandikaho bukaba buri hagati y’inyubako z’iriya Hoteli.Usibye Iradukunda kuba ari we waguze buriya butaka mbere yo kubwiyandikaho igice kimwe cyabwo, ngo ni na we wubakishije inyubako ziburimo zoze kuko yari we muyobozi wiyi Hotel.

Allen Michael Becky uvuga ko yakoranaga na Iradukunda, anavuga ko uyu mugabo hari ubwo yashatse kumuriganya iriya Hoteli nyuma yo kumwoherereza $ 120,000 yo kugura ubutaka yubatsemo ndetse n’ibikoresho by’umwubatsi, biba ngombwa ko arenganurwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwo mu mujyi wa Kigali yaje kwiyambaza.

Allen ushima ubutabera bw’u Rwanda bwamurenganuye icyo gihe, arabusaba nanone kuzamurenganura mu rubanza rwa kabiri azaburanamo na Iradukunda Gilbert ngo kuko ibyo yakoze nanone ari amanyanga.

Ruzindana Jean Claude wahoze ari nyiri buriya butaka mbere yo kubugurisha, yabwiye bwiza.com dukesha iyi nkuru ko Iradukunda Gilbert ari we yabugurishije ; gusa akavuga ko atazi abo yabuguriraga.

Ruzindana avuga ko Iradukunda waje mu Kinigi bwa mbere akorana n’umunyemari Muvunyi [Paul] nyuma yo kumugurisha buriya butaka yaje no kumuha akazi ubwo yari atangiye imirimo yo kubaka, cyakora cyo avuga ko nta byinshi amuziho.

Hagati aho Iradukunda ushinjwa kuriganya Allen ubwo yabazwaga niba buriya butaka bwaba ari bwe, yirinze kugira byinshi atangaza avuga ko "uwo mfitanye na we ikibazo umunsi azabugeraho uzambwira."

Biteganyijwe ko urubanza hagati ya bariya bombi rugomba gutangira ku wa Kane tariki ya 05 Mutarama 2023.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA