Muri iyi minsi ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR buravugwaho gukoresha amayeri no guteka imitwe ku bayoboke b’iri torero, bugamije kubashakamo agatubutse. Amwe mu mayeri baherutse gukoresha, ni aho bapanze n’umwe mu bayoboke ko aza kwigira nk’uwuzuye umwuka agatera ubwoba abanga gutanga amafaranga, maze abayoboke bakikoramo bagatanga akayabo bazi ko babitegetswe n’Imana ariko nyuma byamenyekanye ko byari imitwe yapanzwe.
Kuwa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2016, ku nyubako za Dove Hotel ya ADEPR ku Gisozi habereye inama yahuje abayobozi ba ADEPR n’abagize urwego rw’abafashamyumvire baturutse mu gihugu hose bashinzwe guhugura abayoboke ba ADEPR ku bintu bitandukanye iri torero riba rishaka gucengeza mu bayoboke.
Ingingo nyamukuru bigagaho icyo gihe, ni umushinga wo gutangiza Radio na Televiziyo bya ADEPR, umushinga uzatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni magana abiri (200.000.000).
Ubwo igikorwa cyari kigeze hagati, umuyoboke wa ADEPR akaba n’umwe mu bafashamyumvire witwa Murihano Venant wari waturutse mu karere ka Nyamasheke, yigize nk’aho yuzuye umwuka avuga ibimeze nk’indimi z’amahanga zitamenyekanye, ari nako avangamo Ikinyarwanda. Mu byo yavuze mu Kinyarwanda avangamo ibindi yadidibuzaga yita indimi, harimo ko Imana yabahaye byinshi birimo inyubako nziza zo ku Gisozi, ikabaha ubuyobozi bw’igihugu bwiza buyobowe na Perezida Kagame, bityo na Radio na Televiziyo ikaba igiye kubibaha vuba bidatinze kuko ntacyo bayiburanye, kandi ko bahava bayatanze kuko izirana n’abagira ubugugu. Yabivugaga asa n’utera ubwoba umuntu wese ufite amafaranga wanga kuyatanga, ababwira ko Imana itegetse ko bahava bayatanze yose. Hari aho yakangaga abantu agira ati : "Mutange amafaranga cyangwa muvuge mbateze inyatsi"
REBA MURIHANO VENANT YIGIRA NK’UWUZUYE UMWUKA HANO :
Bidatinze abari aho bageraga ku 1320 bahise biherera mu bice bitandukanye hakurikijwe uturere bakomokamo, maze buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bahiga ayo bagiye gutanga bitarenze amezi abiri, birangira bose hamwe biyemeje gutanga arenga ayifuzwaga, kuko biyemeje gutanga arenga 211.000.000 uyateranyije hamwe.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com icyo gihe, Murihano Venant yashimangiye ko ubusanzwe atigeze agera mu ishuri ndetse akaba atazi no kuvuga indimi z’amahanga uretse Ikinyarwanda, nyamara ngo Imana yamufashije kumenya gusoma Bibiliya n’ibindi bitabo bivuga ubutumwa. Ibijyanye n’indimi yavuze z’amahanga ubwo yuzuraga umwuka, yemeje ko ari Imana iba irimo gukora ibyayo kuko ari nayo yabusanyije indimi mu bantu b’amahanga yose atuye isi.
Murihano yigize nk’aho yuzuye umwuka avuga indimi, arahanura abira icyuya, nyuma abeshya ko atigeze akandagira mu ishuri
Amakuru yizewe yaje kugera ku Kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko uyu Murihano yari yatumwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR ngo aze kwigira nk’uwuzuye umwuka atere ubwoba abayoboke bemere gutanga amafaranga, kuko hari hashize igihe babatse andi menshi yakoreshejwe mu kubaka Dove Hotel. Aba bayemeye nabo, ngo bahise bakaza ingamba mu matorero baturutsemo, zo gushaka uko bakura menshi mu bandi bayoboke ngo babone ayo bari barahize.
Umwe mu basengana na Murihano Venant i Nyamasheke wanze ko amazina ye atangazwa, avuga ko amuzi neza, ko yageze mu ishuri n’ubwo atize cyane ariko yize amashuri macye abanza akaba azi gusoma no kwandika, bihabanye n’ibyo yari yabeshye ko yamenye gusoma Bibiliya atarigeze akandagira mu muryango w’ishuri.
Hari undi muyoboke wa ADEPR uba mu mujyi wa Kigali nawe tutatangaza amazina, watangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibi byari byapanzwe n’ubuyobozi bwa ADEPR bukuriwe na Bishop Jean Sibomana ndetse na Bishop Tom Rwagasana umwungirije. Uyu avuga ko abizi neza kandi hakaba hari n’ibindi byinshi bipangwa hagamijwe kubeshya abayoboke ngo babakuremo amafaranga akenshi akoreshwa n’abayobozi mu nyungu zabo bwite.
Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugana na Bishop Jean Sibomana ngo twumve icyo abivugaho ariko ntiyitabye telefone ye igendanwa, tukaba tuza kubagezaho icyo abivugaho mu gihe tuza kuba twabashije kuvugana na we. Rev. Pasiteri Ruzibiza ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR na we ntiyabashije kuboneka ku murongo wa telefone ye igendanwa.
Turimo kubakurikiranira indi nkuru y’amayeri akoreshwa mu gukura akayabo mu bagiye kurushinga, tuzayibagezaho vuba