AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abashumba tugomba kuvunikira Intama-Musenyeri Sinayobye yagenze 8Km n’amaguru ajya gusoma Misa

Abashumba tugomba kuvunikira Intama-Musenyeri Sinayobye yagenze 8Km n’amaguru ajya gusoma Misa
16-09-2021 saa 14:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1988 | Ibitekerezo

Mu isezerano ryabo barahirira kuzajya gukorera umurimo w’Imana aho bazatumwa hose. Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, Musenyeri Edouared Sinayobye aracyazirikana iyi ndahiro aho yemeye kugenda ibilometeri birenga umunani ajya guturisha Igitambo cy’Ukarisitiya cyo gufungura no guha umugisha kiliziya nshya ya Santarari ya Nyaruteja iherere mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi.

Ni urugendo yakoze ku Cyumweru tariki 13 Nzeri ubwo yerecyezaga ahuzuye iriya Kiliziya ariko kubera umuhanda udakoze neza ku buryo wagendamo imodoka, yemera kugenda n’amaguru.

Nyuma yo guha umugisha iriya Kiliziya Nshya, Musenyeri Sinayobye Edouard yabwiye abakristu bazajya bahasengera ko ubu bagize Santarari bakwiye kwishimira uwo mugisha w’Imana ubasesekayeho.

Yavuze ko nubwo kuhagera bigoye ariko ntakizabuza Abasaseridoti kujya baza kubasomera igitambo cy’Ukarisitiya.

Yagize ati “Abapadir bazajya bakeragura iyi misozi babageraho rwose ni udusozi twiza dutuma umuntu abira icyuya cy’iyogezabutumwa.”

Yakomeje ahumuriza abakristu bari banyotewe n’iyi Kiliziya kuko kugira ngo babone aho bateranira na bo byabasabaga kugenda urugendo rurerure cyane.

Ati “Twabibonye mwaravunitse mugenda ahadashobotse ariko ubu ntimukavunike muri Intama. Ubundi Yezu Kristu yatubwiye ko twebwe abashumba tugomba kuvunikira Intama. Iriya misozi tuzemera tujye Tuyikeragura n’amaguru tubasanga kugira ngo n’umunyantege nke atabura misa, amasakaramentu n’amasengesho kuko twe ni cyo twatorewe.”

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru, Musenyeri Sinayobye yavuze ko kugenda ruriya rugendo ntakidasanzwe kirimo kuko nk’uko yabibwiye abakristu, abashumba bagomba kuvunikira abakristu.

Ati “Ntakidasanzwe kirimo kuba nka Musenyeri nakora urugendo nk’uru n’amaguru nsanga intama.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA