Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [Minaloc] yashyizeho amabwiriza mashya agomba kubahirizwa n’insengero bijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Ni amabwiriza aje nyuma y’inama yahuje minisiteri zitandukanye n’abayobozi b’amadini n’amatorero n’indi miryango ishingiye ku myemerere yabaye ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga.
Mu mabwiriza mashya asimbura ayari yatanzwe ku wa 17 Nyakanga, harimo ko hagati y’iteraniro rimwe n’irindi hagomba gushyirwamo nibura igihe cy’amasaha abiri yo kugira ngo urusengero rusukurwe neza.
Mu mabwiriza mashya yatangajwe harimo ko “amasengesho aba umunsi umwe mu cyumweru bitewe n’ukwemera k’umuryango ushingiye ku myemerere kandi amateraniro ntarenga amasaha atatu ku munsi wo gusenga”.
Ku wa Gatanu abemerewe gusenga ni Abayisilamu, ku wa Gatandatu ni Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi naho ku Cyumweru ni amadini asanzwe agira amateraniro rusange ku Cyumweru.
Akomeza agira ati “Icyakora imihango y’idini yo gusezera uwapfuye no gushyingura ikorwa ku munsi uwo ariwo wose hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Aya mabwiriza avuga ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya mu rusengero naho abakuze barengeje imyaka 65 bo bajya mu materaniro yihariye atandukanye n’ay’abandi.
Imihango yo gushyingura no gusezerana ibera mu rusengero yo ntabwo igomba kurenza abantu 30.