AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Apôtre Gitwaza yagaragaje ko abenshi mu biyita abahanuzi ari abatekamutwe n’abahemu

Apôtre Gitwaza yagaragaje ko abenshi mu biyita abahanuzi ari abatekamutwe n’abahemu
7-08-2018 saa 14:44' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6083 | Ibitekerezo

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku Isi, yaburiye bikomeye abakirisitu biringira abapasitori n’abandi bavugabutumwa biyita abahanuzi muri iyi minsi, abasaba ko babagendera kure ngo kuko abenshi muri bo usanga babikora bagamije indonke n’izindi nyungu zabo rimwe na rimwe ugasanga bahemukiye abakirisitu.

Ibi Apôtre Dr Paul Gitwaza yabigarutseho ku wa 05 Kanama 2018 ubwo yarimo atanga inyigisho mu giterane cyateguwe na Hope in Jesus Ministries cyiswe “Ebenezer Revival Conference”.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko mu minsi ya none nta muntu wo kwizerwa, ngo kuko n’abitwa Abapasitori, abashumba b’amatorero, ba Apotre n’abandi bafite amazina akomeye mu matorero usanga aribo babaye abahemu n’inkozi z’ibibi.

Yavuze ko byaba byiza abakirisitu ku giti cyabo bagize umutima wo kwizera maze bakibera abahanuzi bo ubwabo, aho kujya birirwa biruka inyuma y’abapasiteri biyita abahanuzi kandi baba bagamije kumva imishinga y’abandi bakabaca ruhinganyuma bakayitambika cyangwa bakayibarya.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yahishuye ko impamvu abantu bagomba kwibera abahanuzi ari uko abenshi mu bitwa abapasiteri, ba bishop, abahanuzi, ba Apôtre burya ngo abenshi usanga ari abahemu bakoresha ayo mazina mu kuriganya ibya rubanda.

Yagize ati “Impamvu mugomba kwihanurira ni uko hari igihe ujya kubwira pasiteri ubwe, cyangwa ukabwira umuvugabutumwa uti nsengera nabonye ikiraka, cyangwa nabonye umuhungu mwiza. Icyo gihe pasiteri aravuga ati uwamuha umwana wacu(mu mutima), akakubaza ati ni uwa he ? Akakubaza byinshi ukabimubwira ugirango agiye kugusengera na ho atangiye kwiga imitwe y’ukuntu azamuha musaza we cyangwa mushikiwe, kandi uwo ngo ni we muhanuzi wari ugiye ngo agusengere. Ni yo mpamvu mugomba kwihanurira !”

Mu kwerekana ko ibyo avuga bibaho mu matorero y’iki gihe, Dr Apôtre Gitwaza yatanze urugero rw’umwana wabonye abaterankunga b’abazungu bashakaga kumufasha, aza kwegera pasiteri we ngo amusengere, uwo muhemu w’umupasiteri amutekera imitwe aramushuka kugira ngo ayo mahirwe azahabwe umwana we.

Ngo icyo gihe uwo mu pasiteri yasabye uwo mwana kumuhuza n’abo bazungu, amaze kumenyana nabo ahita amubwira ko agomba gufata icyumweru akajya mu butayu agasenga, hanyuma wa mwana avuye muri ayo masengesho asanga wa mu pasiteri gahunda yaramaze kuyinjizamo umwana we.

Muri izi nyigisho Gitwaza yakomeje agira inama abakirisitu ababwira ko umuntu ubwe ariwe ugomba kubanza akihanurira, akabwira ubwonko bwe ibintu byiza, akibwira ibintu bishobora kuzamura intekerezo n’imyumvire bye aho guhora yibwira mu mutima we ibintu bimuca intege.

Apôtre Dr Gitwaza yagarutse kuri izi nyigisho, mu gihe mu Rwanda hamaze kwera ibintu by’ubuhanuzi mu nsengero n’amatorero, aho usanga abenshi mu bashumba cyangwa abakuru b’amatorero aribyo bashingiraho kuko ariyo nzira yo gukurura abayoboke no kubarya utwabo kubera biganisha ku byifuzo bya muntu bya buri munsi.

Ibi byo gushingira inyigisho ku buhanuzi, usanga aribyo bikurura abakirisitu benshi, dore ko usanga abenshi bahanurirwa amazu y’imiturirwa, amadege, akazi, amafaranga menshi, amamodoka ahenze, kujya mu mahanga n’ibindi bihuza n’irari rya muntu . Gusa umuntu yarangiza yibaza niba koko abahanurirwa amazu akomeye, amamodoka ahenze (V8) n’amadege babibona ?

Apôtre Dr Paul Gitwaza aburira abirirwa biruka inyuma y’abiyita abahanuzi, abasaba gushishoza kuko ngo abenshi muri bo ari abatekamutwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA