Apotre Liliane Mukabadege, umushumba w’itorero umusozi w’ibyiringiro, avuga ko kuba umugabo we yaratorotse igihugu bitavuga ko yamuteye umwaku nk’uko abantu bamwe babivuga, gusa agashimangira ko ibyamubayeho byaba ari ingaruka z’ikinyoma cye cyatumye bagera aho batandukana. Uyu muvugabutumwa kandi avuga ko Bibiliya yemerera umukirisitu kuba yatandukana n’uwo bashakanye mu gihe byanze, akaba yakongera agashaka undi.
Ibi Apotre Liliane Mukabadege yabisobanuye mu kiganiro mpaka twamuhurijemo na Bishop Aimable, baganira ku ngingo ishingiye ku kuba umukirisitu yatandukana n’uwo bashakanye nyuma akaba yanashaka undi. Muri iki kiganiro, Apotre Liliane Mukabadege yashimangiraga ko Bibiliya imwemerera kuba yaratandukanye na Apotre Bizimana Ibrahim kandi no kuba yarongeye agashaka undi mugabo nabyo ngo Bibiliya ntibimubuza.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO HANO :
Muri iki kiganiro ninaho yahishuriye ibyamubayeho mu gihe yari mu rugamba rwo gutandukana n’umugabo we. Yagize ati : "Njyewe nageze n’aho abantu bamwe bampamagara kuri telefone babibonye mu itangazamakuru, akampamagara ngo wa mugore w’ikigoryi wananiye umugabo, ngo ngaho nsobanurira, kwisobanura ngeze aho ndabireka, ndavuga ngo reka ndindire urukiko tuzaburane... naravuze ngo mu kinyoma ndasebye ariko Data wa twese azamfasha, ntabwo hazashira imyaka ibiri cyangwa itatu ukuri kutaragaragara ngo nawe kumwirukankane."
Yasobanuye kandi iby’abantu bamwe bavuze ko Apotre Liliane ari we washatse kumufungisha ndetse abandi bakavuga ko yamuteye umwaku. Aha ati : "Ntabwo nigeze mutera umwaku, nta n’ubwo nigeze mufungisha ntabwo nabikora ahubwo ni ibindi yinjiyemo, yabyinjiyemo turimo gutandukana, twaratandukanye mu rugo ariko turi mu rukiko. Ni umuntu bagiranye ibibazo by’amafaranga, noneho baza kuregana mu nkiko, baraburana aratsindwa bamukatira iriya myaka, nicyo cyatumye agenda ntabwo ari njyewe, ariko nanone ashobora kuba imbaraga z’ukuri zanjye zari zigeze igihe ngo nazo zikore."
Muri iki kiganiro, Apotre Liliane yavuze ko atifuriza abantu gutandukana n’abo bashakanye kuko nawe yahawe akato, aho atambutse hose bakamuha urw’amenyo.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO HANO :