Umushumba mukuru w’Itorero Zion Temple ku Isi, Dr Apotre Paul Gitazwa yatakambiye abakirisitu be ngo bazamufashe kwishyura amadeni agiye gufata y’amafaranga azifashisha mu gusana urusengero no kubaka parikingi nk’uko yabisabwe na Leta mu rwego rwo kuzuza ibiteganywa n’itegeko rigenga uko insengero zo mu Rwanda zigomba kuba zimeze
Ibi Dr Apotre Gitwaza yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018, mu materaniro aho yavuze ko igihe bahawe na Leta ari gito cyane kuburyo atazakomeza gutegereza ubwitange bw’abakirisitu kugirango barangize gukusanya amafaranga yose asabwa kugira ngo hakorwe ibi bikorwa
Tariki 15 Werurwe uyu mushumba yari yabwiye abayoboke bo mu itorero rya Zion Temple abereye umuyobozi mu Rwanda no ku isi hose, ko hakenewe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50 kugira ngo hakorwe ibikorwa byo gusana no kwagura urusengero, aho yabasabye gushyiramo ubushake n’ubwitange kugira ngo aya mafaranga aboneke bakore ibyo basabwe na Leta.
Ubwo yari ayoboye amateraniro yo kuri iki Cyumweru, Gitwaza yongeye kugaruka kuri iyi ngingo aho yabanje kubwira abakirisitu ko imirimo yo gusana urusengero igeze kure.
Yagize ati : “Twatangiye gusana urusengero dushyiramo ibizitira amajwi kugirango adasohoka (sound proof), ariko murumva ko hari icyokere cyinshi, kandi ubu ni mugitondo, ubu nibura hari amafu, harasa n’ahakonje gato ariko abasenga mu materaniro ya kabiri ndabizi ko bitatworohera. Turabasaba kongera gufasha umurimo w’Imana, muwutere inkunga, kugirango urusengero rwose tubashe kurusana turwime amajwi asohoka yose, hanyuma dushyiremo na za climatiseur/ air conditioners (ibyuma bitanga umuyaga.)”
Nk’uko ikinyamakuru Ibyshimo.com dukesha iyi nkuru cyabitangaje ngo Apôtre Dr Paul Gitwaza yakomeje abwira abakirisitu b’itorero ayoboye ko itorero rigiye gufata ideni kuko atazarindira igihe abakirisitu bazarangiriza gukusanya amafaranga yose akenewe.
Yagize ati : “Guhera ejo kuwa mbere no ku wa kabiri climatiseur ziraba zitangiye kuza. Aho tuzifata turazifata nk’umwenda/ideni kuko dutegereje ko hari icyo Imana yabakoresha, ntitwategereza ngo abantu bose babone icyo batanga, kandi tutabigenje gutyo ntitwakomeza gusenga, biragoye. Rero mudufashe ntidukomeze kuba mu myenda y’abantu kuko iyo umuntu afite ideni aba aboshywe.”
Apotre Gitwaza kandi yababwiye ko gushyiramo ibyo byuma bizatanga amahumbezi mu rusengero, bigomba kujyana no kubaka Parikingi y’Imodoka kuko aho baparika imodoka na ho Leta yahababujije ikabaha igihe ntarengwa cyo kuba barangije kubaka parikingi.