Bishop John Rucyahana wacyuye igihe mu buyobozi bw’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda kuri ubu akaba ari Perezida wa Komisiyo y’Iguhugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamaganye bikomeye Pasiteri wavuzweho gusebya abagore kuri Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) kuri ubu iyi radiyo ikaba yaranahagaritswe gukorera ku miringo ya hano mu Rwanda.
Bishop Rucyahana yikomye uyu muvugabutumwa kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018, mu Nama Mpuzamahanga ku Buringanire bw’Umugabo n’Umugore iteraniye I Kigali, Ubwo yari mu kiganiro cyagarukaga ku gushyira imbaraga mu guteza imbere uburinganire hagati y’umugabo n’umugore
Iki kiganiro cyari kiyobowe na Fatou Lo uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, cyari kirimo, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (Gender Monitoring Office), Madame Rwabuhihi Rose.
Abandi bari muri iki kiganiro ni Umuvugabutumwa akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda (NURC) Bishop Rucyahana John, Umuhuzabikorwa wa IPAD Rwanda, Kayitesi Eugenie ndetse na Euthlie Nyirabega, Umudepite mu Nteko Ishinzwe Amategeko y’u Rwanda.
Bishop Rucyahana wagaragaje ko abakozi b’Imana bakwiye kuba umusemburo mwiza mu kubahiriza iri hame ry’uburinganire, yaboneyeho kwamagana no kunenga bikomeye uyu Pasiteri
Yagize ati “Birababaje cyane ku muntu w’imyitwarire nk’iriya gusebya bikomeye abo yagakwiye kuba akorera, twbabajwe no kumva ko yabikoze”
Bishop Rucyahana kandi yavuze ko imiryango ya gikirisitu igira akamaro gakomeye mu kwimakaza ihame ry’ubiringanire n’ubwuzuzanye. Ati“Twigisha abagabo n’abagore kuzuzanya no kubahana umwe akubaha mugenzi we”
Ubwo Pasiteri Niyibigira Nicolas yatangaga ikiganiro kuri radiyo Ubuntu Butangaje mu minsi ishize, umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora yatutse abagore abita indaya, abita abicanyi n’abagizi ba nabi, avuga ko ari bo ibibi byose ku isi biturukaho ndetse ashimangira ko muri Bibiliya bagaragazwa nk’inkomoko y’ibibi.Bishop Rucyahana yikomye Pasiteri wasebeje abagore