Uwari Umushumba w’Itorero rya Restoration Church mu Ntara y’Iburengerazuba, Bishop Simon Murekezi Masasu, umuvandimwe wa wa Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe
Amakuru y’urupfu rwa Bishop Simon Masasu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020, aho bivugwa ko yaguye mu bitaro bya CHUK, ari naho yari arwariye.
Umwe mu bakristo akaba n’umuyobozi muri Restoration Church yabwiye IGIHE ati “Yapfuye mukanya nko mu ma saa tanu, yari amaze nk’amezi atatu arwaye indwara zisanzwe mu bitaro bya CHUK."
Bishop Simon Murekezi Masasu ni umwe mu bakozi b’Imana bari bamaze igihe kinini muri Restoration Church, yayoboraga iri torero mu Ntara y’Iburengerazuba aho yabaga mu Karere ka Rubavu.
Bishop Simon Murekezi Masasu yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Restoration church ku bw’umurava yagiraga mu murimo w’ivugabutumwa.
Mu byo yibukirwaho yakoze mu gihe cye harimo urukundo yakundaga abakristo n’imbaraga yashyiraga mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu bataramwakira.
Hejuru y’ibyo, yafashije abanyempano batandukanye barimo n’abahanzi ba Gospel batangiriye umuziki muri ERC Gisenyi.
Hari amakuru avuga ko kubera gukunda cyane ivugabutumwa, mu gihe cyashize yigeze kuba mu kigo cy’imfubyi agambiriye kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo urubyiriko rwagaba mu gace icyo kigo cyari kirimo.