AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hatangajwe umunsi Eidil-Fit’ri izaberaho

Hatangajwe umunsi Eidil-Fit’ri izaberaho
11-05-2021 saa 19:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1255 | Ibitekerezo

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC/Rwanda Muslims Community) uratangaza ko umunsi wo gusoza Igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan uzwi nka Eidil-Fit’ri ari ku wa kane tariki 13 Gicurasi 2021.

Itangazo ryasohowe n’uyu muryango ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021, uvuga ko uyu munsi mukuru w’abayisilamu uzaba ku wa Kane.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheihk Hitimana Salimm risoza ryifuriza umunsi mwiza Abayisilamu bose mu Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA