AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IFOTO : Musenyeri Sinayobye yahuye na Papa Francis kuva yamugira Umushumba wa Cyangugu

IFOTO : Musenyeri Sinayobye yahuye na Papa Francis kuva yamugira Umushumba wa Cyangugu
7-10-2021 saa 16:03' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2366 | Ibitekerezo

Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yahuye na Papa Francis wamugize umushumba w’iriya Diyoseze.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021 muri Salle yitiriwe Paul VI iri i Vatican kwa Papa aho Musenyeri Sinayobye ari kugirira uruzinduko.

Uru ruzinduko rwa Musengeri Sinayobye agiriye i Vatican rwabaye urwa mbere akaba yanagize umugisha wo kwakirwa na Papa wakiriye abakristu.

Musenyeri Sinayobye kandi akomeje gusomera misa mu bice bitandukanye i Vatican nk’uko bikorwa n’Abashumba bagiyeyo.

Musenyeri Sinayobye yagizwe Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu tariki 06 Gashyantare 2021 aza kwimikwa tariki 25 Werurwe 2021 mu muhango wayobowe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA