Umwe mu ba ’Sheikh’ bo mu Idini ya Islam hano mu Rwanda yanditse urwandiko asezera mu Muryango w’Abayisilamu anashinja Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim kumufatiraho imbunda bikozwe n’umurinzi we.
Ibaruwa yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yanditswe na Sheikh Nsabimana Issa ivuga ko asezeye mu idini yise “RMC”.
Ubusanzwe RMC [Rwanda Muslim Community], ubusanzwe ni Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.
Mu ibaruwa ya Sheikh Nsabimana yavuze ko “Nshingiye ko ku wa 28 Nyakanga 2020 wamfungishije ukamfatiraho imbunda ukoresheje umurinzi wawe, unshinja gukora inama yo kukurwanya."
"Nshingiye ko ubu mfunzwe ubugira kabiri nzira idini, ndakumenyesha ko nsezeye mu idini ryawe ryitwa RMC kuko ari ishyirahamwe kandi kuribamo ari uburenganzira bwanjye.”
Iyo baruwa ikomeza ivuga muri RMC harimo igitugu “kandi nta gitugu mu kwemera, nta n’ubusilamu burangwamo”.
Mu Cyumweru gishize ba sheikh barimo uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Qoran muri RMC, Nahayo Ramadhan ; Imam w’umusigiti wa Nyabugogo, Nikobizaba Ismail ; Dr Maniriho Muhamad, Sheikh Nsabimana Issa, Hategekimana Daudi n’undi witwa Nzeyimana Hashim bafashwe.
Bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ariko nyuma yo kuganirizwa nk’uko bigenda ku bandi baturarwanda bose, baje kurekurwa basubira mu ngo zabo.
Mfuti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, aherutse kubwira itangazamakuru ko aba Sheikh batandatu bafunzwe basanzwe i Nyamirambo mu Biryogo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus kuko ngo bakoreshaga inama mu gihe iri dini ryemeje ko inama zose zigomba kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, ari Mufti w’u Rwanda ndetse na Sheikh Nsabimana twagerageje kubahamagara ariko ntan’umwe wigeze witaba telefone.
Ibaruwa ya Sheikh Nsabimana asezera muri ’RMC’