AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rirwanya abagira abatinganyi ibicibwa n’ababahohotera

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda rirwanya abagira abatinganyi ibicibwa n’ababahohotera
14-03-2017 saa 21:15' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9821 | Ibitekerezo

Kimwe mu bintu bitarimo kuvugwaho n’abantu benshi mu Rwanda, ni ikijyanye n’abakobwa babiri b’abatinganyi, Ndayisaba Ferrand na mugenzi we Umuhoza Mucyo Rebecca, babana mu nzu kandi bateganya no gushyingiranwa bombi ari abakobwa. Benshi bakomeje kubyamagana, abandi bakavuga ko ari uburenganzira bwabo, bamwe mu banyamadini bakabyita amahano n’ikimenyetso cy’imperuka. Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryo risanga badakwiye kuba ibicibwa, ahubwo ngo ni abantu bakwiye kwegerwa.

Ubusanzwe, Itorero ry’Abangilikani ku isi yose, ni rimwe mu matorero yagiye avugwamo cyane ibijyanye n’ubutinganyi, kuko n’abaryamana bahuje igitsina bahabwa ikaze muri iri torero, gusa bimwe mu bihugu bikamagana ko banasezerana imbere y’Imana, mu gihe hari abandi babyemera bakanabishyira mu bikorwa. Urugero rw’ababyemera bazwi cyane muri iri torero mu ruhando mpuzamahanga, ni Musenyeri Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

REBA HANO VIDEO Y’ABANYARWANDAKAZI BEMERA KO BABANA NK’ABATINGANYI :

Uyu mukambwe w’imyaka 85 wabaye umuvugabutumwa ukomeye mu Itorero ry’Abangilikani, afite umukobwa witwa Mpho Tutu-Van Furth nawe wahoze ari umuvugabutumwa muri iri torero, ariko aza guhagarikwa nyuma yo gushakana n’umugore mugenzi we w’umuholandikazi n’ubu bibanira mu rugo nk’umugabo n’umugore kandi bose ari abagore.

Igitangaje kurushaho, ni uko muri Mata 2016, aba bagore bakoze indi mihango y’ubukwe bwabo muri Afurika y’Epfo, ariko Desmond Tutu n’umugore we bakaba bari abashyitsi b’imena muri ubwo bukwe, aho bashyigikiye umukobwa wabo ashakana n’undi mugore mugenzi we, hanyuma abageni bakabaha umugisha wa kibyeyi bakarangiza ubukwe bajya mu kwezi kwa buki muri Indonesia.

Itorero ry’Abangilikani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryo ryasinye itegeko ry’uko umugabo ashobora gusezerana imbere y’Imana n’umugabo mugenzi we, n’umugore akaba yasezerana n’umugore mugenzi we bakabavugira amasengesho bakabiha umugisha. Ibi ariko, hari andi matorero y’Abangilikani yabyamaganye arimo n’iryo mu Rwanda, n’ubwo ribafata nk’abantu badakwiye kugirwa ibicibwa ahubwo bakwiye kwegerwa.

Mu kiganiro cyihariye Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye n’Umwepiskopi mukuru w’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Onesphore Rwaje, yadutangarije ko iri torero mu Rwanda ritemera ko abatinganyi bashobora gushyingiranwa ndetse ko binyuranye n’ibyagenwe n’Imana, anashimangira ko kutabishyigikira byanatumye bahagarikirwa inkunga n’Itorero ry’Abangilikani muri Amerika.

Musenyeri Onesphore Rwaje, Umwepiskopi mukuru w’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda

Musenyeri Onesphore Rwaje ati : "Itorero ry’Abangilikani ryemeye guhindura ibivugwa muri Bibiliya rikemera gushyingira umugore n’umugore cyangwa umugabo n’umugabo, kugeza ubu ni rimwe gusa, ni iryo muri Amerika kandi twitandukanyije na ryo. Ubwo rero niba twaritandukanyije naryo urumva uruhande duhagazemo. Marriage (Ugushyingirwa) twemera ni marriage yashyizweho n’Imana, kamere muntu ntabwo ishobora kubihindura... Ibijyanye no guhagarikirwa imfashanyo, mu Rwanda ibyo ntabwo ari amabanga. Tuvuye mu nama mpuzamahanga ihuza abepisikopi b’Abangilikani ku isi yose yabaye mu 1999, hari ibyo twemeje ko umugabo agomba gushakana n’umugore nk’uko byashyizweho n’Imana... Imfashanyo koko zaraduhagarikiwe, tubaho nk’abanyarwanda, abakirisitu babeshaho itorero ryabo, nguko uko tumeze kugeza ubu."

Nk’uko Musenyeri Onesphore Rwaje yakomeje abisobanurira ikinyamakuru Ukwezi.com, Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza rinafatwa nk’icyaro gikuru cy’iri torero ku isi, ryo ryemera ko abatinganyi babafite mu itorero ryabo kandi ko bakwiye kubaba hafi nk’abapasiteri, ariko ntibemere kubashyingira. No mu Rwanda, uyu muvugabutumwa avuga ko abaryamana bahuje igitsina n’ubwo badakwiye gushyingiranwa, ibyo kubagira ibicibwa byo babirwanya cyane ndetse ko bakwiye kwegerwa.

Musenyeri Onesphore Rwaje ati : "Ni ibiremwa by’Imana baremwe mu ishusho y’Imana, mbese niba hagize umuntu ubahohotera, itorero rigomba guhaguruka rikabyamagana kuko ni uguhohotera ikiremwamuntu. Ijambo Bibiliya ikoresha, ngo niba umuntu ari mubi cyangwa akoze ibinyuranye n’ibyo Imana itubwira, Yesu yaziye abanyabyaha ntabwo yaziye abakiranutsi. Umuganga abereyeho abarwayi, ntabwo umuganga abereyeho abazima, nonese abo bantu wabaca muri sosiyete (societé) ute ?... Tubafata nk’abantu baremwe mu ishusho y’Imana bagomba kwegerwa, batagomba guhohoterwa, batagomba kuba ibicibwa. Ni abantu Imana irabakunda, ariko... bagomba kwegerwa kurushaho... Kuvuga kubitaho ntabwo ari ukuvuga kubashyigikira, bagomba kwegerwa mu buryo bwa gipasitori bakagirwa inama."

Musenyeri Onesphore Rwaje avuga ko atemera iby’abavuga ko ababa abatinganyi ari uko baba baravutse, ahubwo ngo ni ikintu abantu bakoze bagamije guteza imbere ibijyanye n’ibikorwa by’urukozasoni cyane cyane birarura urubyiruko, ndetse ngo n’abantu bafite ibibazo baragenda bakabijyamo, ariko muri rusange agaragaza ko ari ikibazo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA