Umugore witwa Usabyimbabazi Eugenie ari mu kaga gakomeye ko kurera umwana wenyine nyuma yo guterwa inda na Pasiteri Nkundabandi Jean Damascène, Umushumba w’Itorero Ebenezer Church mu Rwanda.
Usabyimbabazi kuri ubu utuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yatangiye gusengera muri iri torero avuye muri ADEPR.
Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko yaje gusabwa na Pasiteri Nkundabandi ko agomba kumubyarira umwana kuko ari Imana yabitegetse.
Ati “Nasengeye muri iri torero mpamaze igihe Pasiteri Nkundabandi ansaba ko ngomba kumubyarira umwana ko Imana ye yabimutegetse. Byarangoye kubyakira birandushya bica mu nzira ndende nkamubwira ko bidashoboka ko njye nabyarana nawe.”
“Yagiye ambwira ngo nintemera nzaba nka Yona wo muri Bibiliya, ati wibuke ko n’ubwo Yona yabaye munda y’urufi yavuyemo yarabaye Nyamweru.”
Usabyimbabazi avuga ko ibyo yabwirwaga na Pasiteri Nkundabandi atigeze yanga kubyemera kubera ko yajyaga mu rusengero agiye gushaka Imana kandi yubahaga Pasiteri nk’umukozi wayo.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na UKWEZI mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Usabyimbabazi asobanura uko byaje kugenda kugira ngo aryamane n’uyu mupasiteri ndetse n’uburyo babikoreye mu modoka.
Reba hano ikiganiro cyose cy’agahinda ka Usabyimbabazi watewe inda na pasiteri
Nyuma ngo bakomeje kujya baryamana aza no kugera ubwo amutera inda aho kuri ubu bafitanye umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka ine.
Usabyimbabazi avuga ko kuva yamara gutwita inda ya Pasiteri Nkundabandi yahise ahura n’ubizima bukomeye cyane ko atigeze amufasha nk’umuntu wari wamuteye inda.
Reba hano ikiganiro cyose cy’agahinda ka Usabyimbabazi watewe inda na pasiteri