Mu myaka 75 itorero rya ADEPR rimaze mu Rwanda, ntabwo ryari ryarigeze rigira umushumba uri ku rwego rw’umwepisikopi (Bishop). Ubwo byakorwaga muri uyu mwaka wa 2016, umuvugizi mukuru Jean Sibomana na Tom Rwagasana umwungirije bakimikwa bakagera kuri urwo rwego, abantu bakomeje kubyibazaho ndetse bivugwaho byinshi bitandukanye. Ariko se ubundi kuki hafashwe iki cyemezo ?
Mu gushaka kumenya ukuri kwabyo, ikinyamakuru Ukwezi.com cyavuganye n’ubuyobozi bw’iri torero rya ADEPR, bugaragaza ko n’ubwo abantu bagiye babigaragaza ukwinshi, hari impamvu isobanutse yatumye iri torero rifata icyo cyemezo kandi bikaba bijyanye n’icyo ijambo ry’Imana rivuga.
Pasiteri Clement Muganza ushinzwe ibikorwa by’itangazamakuru muri ADEPR, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubusanzwe itorero rya ADEPR ryahoze mu muryango w’amatorero ya Gipantekoti muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati ariwo ” Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekositi ya Afrika ya Mashariki na Kati (UKIAMKA) “. Mu mwaka wa 2012, ubwo habaga impinduka mu buyobozi bw’Itorero rya ADEPR, UKIAMKA yahise ifata icyemezo cyo guheza iri Torero muri uyu muryango, mu gihe abayigize bari bagitegereje gusobanukirwa iby’izi mpinduka.
Mu nama rusange yabereye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya , yahuje abayobozi b’aya matorero muri Afurika y’Ibirasirazuba no hagati , ku itariki ya 10 Werurwe 2016 yatanze imyanzuro irimo no kugarura Itorero rya Pantekote mu Rwanda muri uyu muryango kuko ngo basanze nta mpamvu n’imwe Itorero rya ADEPR ryabuzwa kugaruka mu uyu muryango kuko ibibazo byatumye rihagarikwa byakosowe kandi ugashima imikorere myiza ikomeje kuranga iri torero.
Pasiteri Clement Muganza asobanura ko nyuma yo gusubira muri uyu muryango uhuriwemo n’amatorero ya Pantekote yo muri Uganda, Kenya, Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda, basanze abayobozi b’aya matorero mu bihugu byabo bose bari bageze ku rwego rwa Bishop, bityo nabo nk’abanyamuryango bakabona ari ngombwa kugendana na UKIAMKA, cyane ko na Bibiliya ibishyigikira cyane.
Muri 1 Timoteyo 3 : 1-2 handitse ngo : Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo"Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza." Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha, utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza utarwana, utari umukunzi w’impiya, utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose.