Mu itorero Communauté des Eglises Chrestiennes en Afrique (CECA) paruwasi ya Cyegera yo mu murenge wa Kinazi akarere ka Huye abakiristo bacitsemo ibice bitewe n’ uko bamwe muri bo banze kwakira impinduka z’ ubuyobozi bukuru bw’ iyi paruwasi.
Hashize umwaka n’ amezi 2 Pasiteri Batera Ernest wayoboraga iyi paruwasi ya Cyegera asimbuwe na Past. Buhungu Polyvalent. Izi mpinduka nizo zatumye Paruwasi ya Cyegera icikamo ibice nk’ uko bivugwa n’ abakirisito bo muri iyi paruwasi baganiriye na UKWEZI.
Umukirisito akaba no muri Njyanama y’ itorero CECA, Mahame Pierre Celestin avuga ko batagisenga bisanzuye kubera ko itorero ryabo ryacitsemo ibice bibiri.
Yagize ati “Dufite ikibazo tumaranye igihe, n’ ubuyobozi bw’ umurenge n’ ubw’ akarere bwaba bubiziho. Dufite ikibazo cyo kuba tutameze neza ntabwo dusenga neza ngo twisanzure bitewe n’ impinduka zabaye hakaba hari itsinda ry’ abantu nka 12 banze kuyoboka ubuyobozi bushya.”.
Umukirisito witwa Ruhanga Rwubu avuga ko ikibazo kiri muri iri torero cyatewe n’ uko ubuyobozi bukuru bwa CECA ku rwego rw’ igihugu bwasimbuje Pasiteri Batera Ernest ku buyobozi bwa Paruwasi bukahohereza undi witwa Past. Buhungu Polyvalent ariko na Ernest akahaguma.
Agira ati “Ikosa ryabaye ni uko Past. Ernest atimutse ngo agende age ahandi mugenzi we asigare akora. Kubera kuguma hano yasigaye ateza ibibazo bitandukanye birimo kuremamo abakiristo amacakubiri, no kutumva ko abantu bashyira hamwe ngo babe basenyera umugozi umwe”.
Bamwe mu bakiristo b’ iri torero rya Cyegera bavuga ko itorero rya CECA riyobowe n’ abantu bo mu muryango umwe bityo ngo n’ ikibazo kivutse ku muyobozi runaka iyo abakirisito bakigaragaje basanga uwo barega ariwe baregera.
Bavuga ko Past. Buhungu Polyvalent arwanywa na Past. Batera Ernest na Representant Legal wa CECA Rev. Past. Hakizimana Joseph kuko bamuziza gushaka gushyira ahagaragara amanyanga yabo arimo icyenewabo, irondakarere no gusahura imitungo y’ itorero.
Mukandayisaba Jemima yagize ati “Amacakubiri arahari cyane. Urabona Past. Batera yayoboye aha imyaka 11 ntabwo byari bimeze nk’ umuntu ukiyobora ahubwo yari yarahagize urugo rwe. Afite imiryango n’ inshuti urumva ahantu ubaye imyaka 11 uba uganje muri make niko navuga”
Paul NSANZIMANA wahoze ari Perezida wa korari Horebu yo muri uru rusengero uvugwaho kuba ari ku ruhande rwa Past. Batera avuga ko nta macakubiri ari mu rusengero gusa yiyemerera ko atakiririmba muri korari ko ahubwo yicara mu rusengero nk’ umukirisitu usanzwe.
Nsanzimana Paul bivugwa ko ari ku ruhande rwa Past. Batera avuga ko nta mwuka mubi uri muri iri torero
Yagize ati “Nta kibazo nigeze mbonamo hano. Icyanteye kutaririmba nari umuhimbyi nahimbiraga korari, umushumba(Polyvalent) aje asanga indirimbo tugiye kuzijyana muri sitidiyo turi kwegeranya n’ ubushobozi aje rero byose ahita abyica afata korari yari iy’ ababyeyi bo mu mushinga wa compansion international ati nimuge muri iriya korari(Horebu) muririmbe. Twanditse dusaba umushumba ko yaduhagarikira indirimbo zacu kugira ngo ikindi gihe tuzazisohore”.
Past. Buhungu Polyvalent ari nawe mushumba wa CECA ntabwo yemera ko mu rusengero ayoboye harimo amacakubiri gusa agaragaza ko hari abakirisito bake bitandukanya na bagenzi babo bakanga ko bafatanya umurimo w’ Imana kandi ko abo bose bafite aho bahuriye na Past. Ernest Batera.
Ku murongo wa telefone yagize ati “Nta makimbirane navuga ahari, ni utuntu n’ utundi kuko abaririmbyi babiri cyangwa 3 banze kuririmbana n’ abandi ntabwo navuga ko ari amakimbirane ni nk’ uko yaba yananiwe kuririmba n’ ubundi akabireka”
Akomeza agira ati “Buriya abakirisito babibabwiye bo barabizi kuko babana nabo umunsi ku wundi ariko usibye abaririmbyi 6 banyandikiye barimo musanzire wa Batera, n’ umudamu w’ uwo nasimbuye na murumuna w’ umudamu w’ uwo nasimbuye, n’ abana babiri yareze mu rugo akarinda abashyingira urumva ko ari nk’ umuryango ntabwo wavuga ko ari korari. Koko baranyandikiye urwandiko bavuga ko badashaka gufatanya n’ abandi”.
Abakirisito bemera umushumba mushya Past. Buhungu Polyvalent nibo bavuga ko mu rusengero harimo amacakubiri. Bakavuga ko atizwa umurindi na Past. Batera Ernest.
Past. Batera Ernest aganira na UKWEZI ntiyemeye cyangwa ngo ahakanye icyo ashinjwa cyo kubuza bamwe mu bakirisito kuyoboka umuyobozi mushya.
Ati “Abantu bakagombye kuyoboka Imana ntabwo bayoboka abantu ariko n’ umuntu bashobora kutamuyoboka bitewe n’ imyitwarire ye n’ uko babona abayobora sinamenya. Ntabwo iyo atari wowe ushinzwe paruwasi bavuga ngo niwowe utuma abantu batayoboka abantu. Inama ngira abakirisitu ni uko badakwiye kuyoboka umuntu ahubwo bakwiye kuyoboka Imana”.
Hari abakirisito bo muri uru rusengero bavuga ko umwuka mubi urimo udakumiriwe vuba abakirisito bazagera aho bakarwana
Icyo bashingiraho bavuga ko ayo macakubiri ashyigikiwe na Past. Ernest ni uko abakiristu banze kuririmbana n’ abandi mu makorari bose bafitanye isano na Pasiteri Ernest. Abo barimo ngo abana baba iwe n’ abo bafitanye isano yo mu muryango.
Umwe mu bakirisito basengera muri Paruwasi ya Cyegera utarashatse ko umwirondoro we umenyekanya yavuze ko n’ ubuyobozi bukuru bwa CECA ku rwego rw’ igihugu batabwemera kuko bushingiye ku cyenewabo.
Ibi kandi binagaragara mu ibaruwa aba bakirisito bandikiye urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB ari narwo rufite mu nshingano kureberera amadini n’ amatorero.
Umushumba wa CECA ku rwego rw’ igihugu Rev. Past. Joseph Hakizimana aganira na UKWEZI yavuze ko ikibazo cy’ amakimbirane muri CECA Paruwase ya Cyegera yavuze ntacyo azi gusa avuga ko kibaye gihari kitananirana kugikemura ko n’ ibibazo biri hagati y’ abapasiteri babikemura bikarangira ngo icyaha kiri hagati y’ abakirisitu sicyo cyananirana.
Yagize ati “Ikibazo cyo gucikamo ibice ntacyo twari tuzi ariko izo mpinduka zo turabizi ko zabayeho…habayeho amatora Past. Batera aratsindwa ntiyabyakira neza izo mpinduka ariko nyuma yaje kuyoboka dufite n’ urwandiko yatwandikiye avuga ko yemeye impinduka. N’ ikibazo cy’ abashumba turagikemura ntabwo ikibazo cy’ abakirisito aricyo cyatunanira na pasiteri wa Paruwasi aragikemura gusa tugiye gukurikirana turebe”.
Nubwo umuyobozi wa CECA ku rwego rw’ igihugu yavuze ko atazi ko muri Paruwasi ya Cyegera harimo amacakubiri, dufite kopi z’ ubutumwa yandikiye umushumba w’ iyi paruwasi bugaragaza ko iki kibazo akizi.
Ibaruwa bamwe mu bakirisito ba paruwasi ya Cyegera bandikiye RGB yasinyweho n’ abakirisito 52 nk’ uko bigaragara ku rwandiko dufitiye kopi.
Bamwe mu bakirisito twaganiriye bavuga ko icyakemura ibibazo biri muri iyi paruwasi ari uko Past. Batera Ernest yakwimurirwa ahandi, gusa Rev. Past. Hakizimana Joseph avuga ko ‘abakirisito atari bo babigisha uko bakwiye kuyobora itorero’.
Itorero CECA ku rwego rw’ igihugu rifite abayoboke barenga ibihumbi 3 mu maparuwasi arenga 100 nk’ uko bivugwa na Rev. Past. Hakizimana Joseph.
Hari amakuru avuga ko impamvu Past. Batera Ernest atakuwe kuri iyi Paruwasi ari uko ari umuyobozi w’ ikigo gihari kirererwamo abana 20 cyitwa Home Care. Iki kigo ntikivugwaho rumwe bamwe bavuga ko ari ikigo cy’ imfubyi n’ abatishoboye gusa Pasteri Batera na Past. Hakizimana Joseph bavuga ko ari urugo Inkuru irambuye ku bijyanye n’ iyi Home Care tuzayibagezaho mu nkuru yacu itaha.