Ntezimana Sebu n’abagenzi be bibumbiye hamwe bagamije kwamamaza Imana y’I Rwanda aho bagamije kuyibwira n’abanyamahanga .
Ntezimana yagiye i Burayi kubwiriza Imana y’I Rwanda ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru yavuze intego yamujyanye Iburayi.
Yagize ati "Mvuye mu gihugu cy’u Bufaransa na Morishiyasi kubabwira iby’Imana y’i Rwanda, barabyumvise kandi barabyubaha. Abanyarwanda bakwiye kureka kureba ibyo hanze, bakagaruka ku isoko bakareba imyemerere twari dusanganywe, nibajya kwambaza bambaze imana y’I Rwanda.”
Ntezimana, akomeza avuga ko abanyarwanda mbere y’uko bazanirwa Imana n’abanyamahanga ngo bari basanzwe bazi Imana, bayemera kandi bayubaha bakanagira uburyo bwabo bwo kuyisenga kandi ikabumva, ikabasubiza.
Ati "Imana y’I Rwanda yahozeho kuva cyera ahubwo abazungu barebye uburyo dufite imyemerere ihamye tunahagazeho, barayifata barayijyana bayihindura uko bishakiye, aba aribyo batugarurira, aba aribyo dufata turabikoresha tubyita ibyacu kandi atariwo muco n’imyemerere yacu. Aho nkubutse, nabasobanuriye iby’iyi Mana y’I Rwanda babyumva cyane ndetse duhana gahunda ko bazaza mu kwezi wa 7 tariki 7 uyu mwaka wa 2019 mu munsi wera w’umucyo turimo gutegura, bakareba imyemerere n’imisengere biri mu muco nyarwanda.”
Uru rugendo yarukoreye mubufaransa ndetse no muri Morishiyasi
Edouard Mubaraka, wagize igitekerezo cyo kubwira abanyarwanda n’isi ko hari Imana y’I Rwanda ikwiye gusengwa kandi ikubahwa, avuga ko igitekrezo yakigize akagisangiza intumwa 11 bagafatanya urugendo aho abagera ku bihumbi 9 mu Rwanda no hanze yarwo bamaze kubyumva.
Avuga ko Imana y’i Rwanda ikwiye gutandukana n’iy’abandi kuko bafite imyemerere n’imisengere yabo byo mu muco wabo.
Agira ati "Hari Imana zitandukanye abantu bemera, hari izituruka mu mahanga, hari izo abantu bibariza hakaba izo bihimbira, niyo mpamvu twavuze tuti reka tugarukire Imana y’u Rwanda. Iyi mana y’I Rwanda niyo yaremye ijuru n’isi, irema natwebwe abantu. Si ukuyigarura kundi ahubwo ni uguhamya ko isanzwe ihari, ni ukwibutsa ko wowe utari uziko ihari wongere ubyibuke. Abantu barayobye bibagirwa Imana iwabo basengaga, dukwiye gusenga Imana yacu aho gusenga iy’abanyamahanga.”
Mubaraka watangije Umunsi wera w’umucyo mu Rwanda no kwisi avuga ko Abanyarwanda bakwiye gusenga Imana y’iwabo .
Mubaraka kandi avuga ko ubu igihe kigeze ngo asangize Abanyarwanda iby’Imana yabo ndetse harimo kwandikwa igitabo kivuga iby’Imana y’I Rwanda yagiye ikorera Abanyarwanda kuva u Rwanda rwabaho nkuko yagiye ifasha Abami kwagura u Rwanda uko yafashije Inkotanyi kubohora igihugu ibyo byose bazabibumbira hamwe muri icyo gitabo .
Ngo ibyo yababwiye ku Mana y’URwanda barabyumvishe kandi barabikunze
Ngo Abanyarwanda bagasenze basaba Imana yabo bati Mana y’U Rwanda mfasha nkuko wafashije Inkotanyi kubohora igihugu kuko yabikoze aho gusaba Imana ya Isirayeli kandi ari iyabanyisiraheri .