AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyamasheke : Abakristo barwaniye mu rusengero rwa ADEPR rubura gica

Nyamasheke : Abakristo barwaniye mu rusengero rwa ADEPR rubura gica
17-09-2018 saa 10:58' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8533 | Ibitekerezo

Abagore batatu barwaniye mu rusengero rwa ADEPR ku mudugudu wa Ntendezi, Paruwasi ya Ruharambuga, bamwe baravunika abandi barakomereka, imirwano ihoshwa n’inzego z’umutekano.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018, ubwo bari mu materaniro nk’uko bisanzwe.

Ibyari amateraniro byaje guhinduka imirwano ikomeye ubwo umwe yavuye gutura agasingira mugenzi we uririmba muri chorale agatangira kumunigagura, batangira kugundagurana ibyari amasengesho bihinduka induru .

Abari muri urwo rusengero batangaje ko uyu umwe muri aba bagore yafatanyije n’umukobwa we bagakubita mugenzi wabo bivugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Iyi mirwano yaje gukomera cyane, yatumye bamwe mu bagerageje kuyihosha bavunika, abandi barahungabana nk’uko Radio Rwanda dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Uwari uyoboye amateraniro yo kuri iki Cyumweru, Uwamaliya Épiphanie, aganira na Radiyo Rwanda yavuze ko iyi mirwano yatangiye ubwo bari bageze mu gice cyo gutura.

Yagize ati “Twari turi gutanga ituro ry’ishimwe, uwitwa Nyirambabazi illumine, atunga urutoki uwitwa Mukashema Béatrice aba aramusumiriye amubwira ngo ari kuririmba ibiki ngo ntakwiriye kuririmba, nyina nawe aza amukurikiye batangira kugundagurana.”

Umwe mu bakirisitu we yagize ati “Yamusanze muri Choral tugira ngo ni ikintu agiye kumubwira tugiye kubona tubona amufashe mu ijosi baragundagurana.’’

Abakirisitu bo kuri uyu mudugudu batangaje ko ibyahabereye bidasanzwe, ndetse ko ari ubwa mbere ibintu nk’ibyo bibaye mu rusengero rwabo. Bavuze ko byari biteye ubwoba n’agahinda, akaba ari nayo mppamvu bamwe mu bakirisitu bahahungabaniye.

Umwe ati “N’umutingito waraje ntitwahungabana gutya, abantu banze kwihana ngo bakizwe none Imana iri gutwikurura ibyaha byabo ngo bijye ahabona. Nari mpari biba hano mpamaze imyaka 24 ari sindabona ibintu nk’ibi.”

Abakirisitu bamaze kubona ko imirwano yafashe indi ntera, batabaje Polisi ikorera kuri Station ya Ntendezi, ihita ihasesekara ita muri yombi babiri bayiteje, ari bo umwana na nyina ndetse inageze ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi abavunitse barimo n’uwavunitse imbavu, abahuye n’ikibazo cy’ihungabana bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntendezi, Ndagijimana Egide avuga ko bagiye gukurikirana impamvu yatumye aba bagore barwanira mu rusengero kugeza ubwo bateje ibibazo by’ihungabana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA