AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubuyobozi bwa ADEPR bwakoze impinduka mu itorero ryose

 Ubuyobozi bwa ADEPR bwakoze impinduka mu itorero ryose
23-12-2020 saa 16:37' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3928 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Inzibacyuho bw’Itorero rya ADEPR bwatangaje impinduka mu nzego zayo zitandukanye rikuraho amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu zagizwe icyenda.

Umuvugizi wa ADEPR muri Komite y’Inzibacyuho, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, niwe washyize umukono ku ibaruwa y’iri torero igaragaza izi mpinduka zakozwe.

Ibaruwa yo ku wa 23 Ukuboza 2020 igaragaza ko iki cyemezo cyafashwe gishingiye ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ishyiraho komite nshya y’inzibacyuho muri ADEPR ifite inshingano zo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere.

Aya mavugurura agomba gukorwa mu miyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere ndetse n’inzego z’imirimo, imikoranire n’imikorere muri ADEPR no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Ikomeza ivuga ko Komite y’Inzibacyuho ishingiye ku isesengura yakoze nyuma y’ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe n’abanyetorero, inashingiye ku byavuye ku bugenzuzi bwakozwe ku mikorere n’imiyoborere by’itorero igasanga urwego rw’akarere rwari rusanzweho n’ururembo rwari rusanzweho bifite inshingano zimwe.

Kandi, imikorere yazo idafasha itorero kugera ku nshingano ahubwo bikaba umutwaro kuri ryo, ‘komite y’inzibacyuho ikuyeho urwego rw’itorero ry’akarere n’urw’ururembo rwari rusanzweho’.

Mu rwego rwo kugeza itorero ku ntego zaryo iyi komite, yashyizeho ururembo ruvuguruye ruzahurizwamo inshingano zari zisanzwe muri izo nzego zombi zakuweho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA