Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze hafi amezi abiri arwaye Coronavirus yatangaje ko nta bwandu bw’aka gakoko agifite n’ubwo mu mubiri agihangana n’ingaruka zako.
Padiri Ubald uzwiho impano idasanzwe yo gusengera abarwayi bagakira indwara zirimo n’izo baba bamaranye imyaka myinshi zarananiye abanga yanduye yatangaje ko yanduye iki cyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus ku wa 20 Ukwakira 2020.
Uyu mupadiri w’imyaka 65 y’amavuko yavugaga ko ubuzima bwe butameze neza ariko arimo kwitabwaho n’abaganga. Gusa ntabwo havuzwe igihe amaze yanduye iki cyorezo.
Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko atagifite ubwandu bwa Coronavirus n’ubwo ubuzima bwe butifashe neza kubera gukomeza guhangana n’ingaruka yasigiwe n’aka gakoko.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire buri wese ukomeje gusabira no gushyigikira Padiri Ubald muri iki gihe ari mu rugamba rwo guhangana na Covid no gukira.”
Byatangajwe kandi ko nta bwandu bwa Covid acyifitemo, ariko umubiri we uracyari mu cyo twita gukira ingaruka za virusi, ngo yateye intambwe ikomeye mu buryo bwose, ariko akaba agifite urugendo rurerure rwo gukira burundu ibisare yamusigiye.
Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paroisse ya Mwezi. Hari muri Gashyantare 1955.
Yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayigiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa cumi i Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.
Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Rugirangoga yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi. Yemeza ko yabaye Padiri kuko yumvise ijwi rimusaba kwigisha urukundo mu Rwanda.
Yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko benshi mu muryango we barimo na nyina barishwe. Se umubyara, we yishwe mbere ahagana mu mwaka wa 1970 azira ko yari umututsi.
Padiri Ubald yatangiye gusengera abantu mu 1987 ariko icyo gihe ntiyashoboraga kumenya uwakize n’utakize. Cyakora, ngo hari abagarukaga nyuma y’icyumweru kimwe, bibiri cyangwa bitatu bakamubwira ko bakize.