Umuyobozi w’Umuryango w’ivugabutumwa wa Getsemani Ministries, Pasiteri Nyirishema Gabriel avuga ko abiringira ubwenge bw’ibyo biga mu Isi nta cyabatsinda ariko imbaraga z’umwuka wera arizo zonyine zishobora kubatsinda.
Uyu mushumba avuga ko imbaraga z’umwuka wera ziruta kure cyane imbaraga z’abiringira ubwenge bw’ibyo bahabwa n’Isi kuko Umwuka wera nuza uzatsinda ab’Isi.
Yagize ati “Buriya ibintu twiga mu mashuri asanzwe, ibyinshi ntabwo aribwo bwenge bw’Imana, uwabyize ntabwo ashobora gutsindwa n’imbaraga izo arizo zose keretse imbaraga z’umwuka wera.”
Reba hano ikiganiro cyose na Pasiteri Nyirishema
Muri Bibiliya 1Abakorinto 1:18 havuga ngo “Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni urupfu ariko twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana.”
Pasiteri Nyirishema “Imana yafashe ubwenge bw’iyi si ibuhindura ubusa, ubwenge bw’iyi si imbere y’Imana ni ubuswa. Niyo mpamvu yavuze ngo umwuka wera nuza uzatsinda ab’isi.”
Pasiteri Nyirishema Gabriel niwe washinze Umuryango w’ivugabutumwa wa Getsemani Ministries umaze imyaka itandatu ukorera mu Rwanda.
Kuri ubu ufite icyicaro gikuru i Kabuga mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo, muri Karere ka Gasabo.
Pasiteri Nyirishema Gabriel uyobora Getsemani Ministries