Pasiteri Ezra Mpyisi, umukambwe w’imyaka 97 y’amavuko umaze imyaka isaga 70 ari umuvugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ashimangira ko umuvugabutumwa wanga gusezeranya abageni kuko umukobwa atwite aba ari igicucu, kuko ngo inda ubwayo si icyaha. Ashimangira ko ku bwe yakabasezeranyije ariko ngo ntabikora kuko aba atinya ko abayobozi b’itorero bahita bamuca.
Mu kiganiro twagiranye na Pasiteri Ezra Mpyisi, yavuze ko muri Bibiliya hari abantu nka Dawidi wishe umuntu ngo akunde arongore umugore we ariko nyuma yakwihana Imana ikamubabarira, ndetse ngo n’umwami Salomo yashatse abagore barenga 1000 ariko aza kubona ko byose ari ubusa arihana arababarirwa. Ibi ngo ni ikimenyetso ko n’ubu uwakora icyaha akihana yababarirwa.
Mpyisi avuga ko mu gihe umusore n’inkumi bakundana, baguye mu gishuko bagasambana umukobwa agatwita, iyo biyemeje kwihana bagashaka ko pasiteri abasezeranya nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma badasezeranywa. Ibi abiheraho avuga ko abanga kubasezeranya ari ibicucu kandi batazi Bibiliya, kuri we ngo yabasezeranya ndetse n’abatari abo mu itorero rye kimwe n’abapagani bose ngo yakabasezeranyije ariko yanga kubikora atinya ko bamuca mu itorero.
REBA VIDEO UKO MPYISI ABISOBANURA HANO :
Pasiteri Ezra Mpyisi kandi avuga ko abantu benshi batazi Bibiliya, ngo ntibanamenye kuyishungura kuko irimo iby’Imana ikabamo n’iby’abantu bishyiriyemo ku nyungu zabo bwite. Avuga ko nko kuvuga ngo Yesu yapfiriye abantu, ari ubujiji kuko Imana idapfa kandi ko itapfa ngo nirangiza izatsindire abantu urupfu. Aha agaragaza ko icyabamwe atari Yesu nk’umwana w’Imana ahubwo ngo habambwe isura ya kimuntu yari yariyambitse akemera kuvukira ku isi abyawe n’umwana w’umuntu.
REBA VIDEO UKO ASOBANURA KO YESU ATAPFIRIYE ABANTU HANO :