AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakiri bato bahawe umukoro wo kwigira ku butwari bw’abanyeshuri b’i Nyange

Abakiri bato  bahawe umukoro wo kwigira ku butwari bw’abanyeshuri b’i Nyange
20-03-2022 saa 13:41' | By Uwamahoro Bertha | Yasomwe n'abantu 659 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta z’ishimwe (CHENO) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bifatanyije n’abandi Banyarwanda kwizhiza umunsi ngaruka mwaka w’Intwari z’Imena mu Ishuri ryisumbuye rya i Nyange.

Ibi byabereye mu Karere ka Ngororero hizihizwa ku nshuro ya 25 Ubutwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange, ubwo bangaga kwitandukanya nk’uko babitegetswe n’abacengezi babagabyeho igitero mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997.

Ni umuhango waranzwe no gusobanura amateka ku bakiri bato, bazengurutswa mu Ibyumba bya mateka, Imikino y’ Ikinamico igaragaza amateka y’abacengezi bishe inzirakarengane z’abana bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange 1997.

Ubwo bangaga kwitandukanya nk’uko babihatiwe n’abacengezi bababwiraga bati “Abatutsi bajye ukwabo n’Abahutu ukwabo”, abo bana bagaragaje ubutwari basubiza abacengezi bagira bati “Twese turi Abanyarwanda”.

Ababyeyi ba bamwe muri aba bana bigaga i Nyange icyo gihe bakaba basabye ko abakiri bato bakwiriye kwigira ku Ntwari z’i Nyange bakagaragaza ubunyangamugayo no kwirinda ivangura iryo ariryo ryose ryabatera umwiryane no gusubiranamo kuko biteza intambara bigasenya n’Igihugu.

Umunyeshuri witwaga Mujawamahoro Marie Chantal, ni we wasubije abacengezi ati "Twese turi Abanyarwanda", bagenzi be bashyigikira icyo gisubizo.

Iki gisubizo cyababaje abacengezi batangira kwica aba bana bakoresheje amasasu na gerenade Mujawamahoro, nibwo yahise apfa .

Umubyeyi we witwa Twagirumwami Thomas uvuka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano mu Kagali ka Rwesero mu Mudugudu wa Gasharu, yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka Intwari z’i Nyange.

Yavuze ko Mujawamahoro Chantal yaranzwe n’ubutwari kuva avutse kugeza ubwo yicwaga n’Abacengezi mu 1997.

Ati “Chantal, ubutwari bwe bwatangiriye mu rugo, kuko yitaga kuri barumuna be, akagira n’urukundo no gufasha abantu.”

Akomeza agira inama abana bakiri bato kugira Ubutwari bigira ku butwari bw’Abana b’i Nyange kandi bakaba n’inyangamugayo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi yavuze ko kuba abana b’i Nyange batewe n’abacengezi nyamara bo bakanga kwitandukanya bagasubiza ko bose ari Abanyarwanda, bigaragaza ubutwari n’umutima w’Ubunyarwanda.

Ati “Nta gushidikanya ko aba bana, izi Ntawari twibuka none zashoboye ibyananiye benshi bari bakuru kandi banasobanukiwe, ibyananiye abakuru abana barabishoboye , ariko bisaba umutima w’ubutwali no kugira ukuri.”

Yakomeje agira ati “Abana b’i Nyange rero bagaragje ko kurwanya ikibi bishoboka, kuba abana b’i Nyange bararwanyije ikibi bagashyigikira Ubunyarwanda ni ikimenyetso cy’uko kugira ubutwari butagira imipaka.”

Minisitiri Mbabazi yavuze kandi Intwari zibukwa none zahaye umukoro abakiri bato n’urubyiruko ko nta rwitwazo rw’imyaka bafite mu rugendo rwo kubaka ubunyarwanda bwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abana 47 bakaba baragizwe Intwari z’Imena ku rwego rw’Igihugu ku wa 12 Nzeri 2001, igihe Intwari z’igihugu zo ku ikubitiro rya mbere zatangazwaga.

Muri izo Ntwari z’Imena ubu abariho ni 39 nyuma y’uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi mu gihe undi yitabe Imana muri 2018 azize indwara.

Abatakiriho muri izo ntwari ni Bizimana Sylvestre wigaga mu mwaka wa gatandatubwavukiye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro mu 1975.Yaguye mu bitaro by’i Kabgayi biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abacengezi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA