AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Nyuma yo gusura inganda Perezida Kagame yaherekeje Madamu Suluhu aramusezera

AMAFOTO : Nyuma yo gusura inganda Perezida Kagame yaherekeje Madamu Suluhu aramusezera
3-08-2021 saa 14:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1862 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yaherekeje mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021.

Perezida Kagame Paul na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan uyu munsi mu gitondo babanje gusura zimwe mu nganda ziherereye mu cyanya cyazo i Masoro aho basuye inganda zirimo Inyange Industries, Maraphhone na Volkswargen.

Ubwo basuraga izi nganda, bageze muri bimwe mu bice bizigize berekwa imikorere n’imiyoborere byazo bikomeje gutuma izi nganda zifasha u Rwanda kuzamura ubukungu.

Nyuma yo gusura izi nganda, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan yahise asoza urugendo rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Perezida Samia Suluhu yaherekejwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame ku kibuga cy’indenge cya Kigali i Kanombe aho yamusezeyeho ahita yerecyeza muri Tanzania mu Gihugu cye.

Ni uruzinduko rwakozemo byinshi birimo isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi ndetse no gusura ibikorwa binyuranye aho Perezida Samia Suluhu kuri uyu wa Mbere yasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane ibihumbi 250 zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Samia Suluhu ku meza barasangira aho bongeye kugaruka ku mibanire myiza yakunze kuranga ibi bihugu byombi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA