Perezida Paul Kagame wari utegerejwe i Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, yahageze mu masaha y’agasusuruko kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, yakiranwa ubwuzu bwinshi n’abaturage ba kiriya Gihugu. Yahise aha ikiganiro ingabo ziri mu butumwa muri iriya Ntara yari yarazahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
Perezida Kagame Paul wakiriwe na mugenzi we Filipe Nyusi, yasanze hari abaturage bo muri kariya gace biteguye kumwakira, aho bagaragaje akanyamuneza ko kuba ubu batekanye babikesha ingabo z’u Rwanda.
Aba baturage bari bafite amabendera mato y’Igihugu cyabo ndetse n’ay’icy’u Rwanda ariko banafite mu ntoki amafoto ya Perezida Kagame, bamwakiriye baca bugufi bamwereka ko bazirikana ibyo yabakoreye akaboherereza ingabo n’Abapolisi bari kubaha umutekano bari bamaze igihe barabuze.
Iyi ntara ya Cabo Delgado yakiriwemo Perezida Paul Kagame iri mu bice byafashwe mbere n’ingabo z’u Rwanda dore ko yari yarahinduwe ibirindiro n’ibyihebe byari byarayiyogoje.
Perezida Kagame agiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique nyuma y’uko abaturage bari barahunze iriya Ntara ya Cabo Delgado basubijwe mu byabo mu bikorwa byakozwe ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda ndetse n’inzego za kiriya Gihugu.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Perezida Kagame Paul yahise ahura n’inzego z’umutekano zirimo ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iriya Ntara, abagezaho ikiganiro
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze iki Kiganiro yambaye impuzankano y’Igisirikare cy’u Rwanda aho yari kumwe na mugenzi we Filipe Nyusi na we wari wambaye impuzankano y’Igisirikare cye.
Biteganyijwe kandi ko Perezida aza kugirana ikiganiro kihariye na mugenzi we Filipe Nyusi kiza gukurikirwa n’ikiganiro baza kugirana n’Itangazamakuru.
YAHISE AGANIRA N’INGABO
UKWEZI.RW