Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017, nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Gandhinagar mu gihugu cy’u Buhinde, akaba yakiranywe urugwiro n’imbyino zabo zidasanzwe.
Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cy’u Buhinde ahagana ku isaha ya saa kumi z’umugoroba ku masaha y’i Kigali, akaba yagiye kwitabira inama ya 8 izwi ku izina rya Vibrant Gujarat Global Summit.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Gandhinagar, Perezida Paul Kagame yakiranywe urugwiro n’abayobozi bakuru b’iki gihugu, ndetse hari hashyizwe ibyapa ahantu hatandukanye biha Perezida Kagame ikaze. Imbyino zidasanzwe z’abahinde kandi zakoreshejwe mu kumwereka urugwiro.
Vibrant Gujarat Global Summit izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama igeze tariki 13 Mutarama 2017, ikaba izabera mu nzu yitiriwe Mahatma Gandhi yitwa Mahatma Mandir iherereye aha i Gandhinagar. Iyi nama izaba yiga ku bijyanye no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.