Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiye i Gabiro mu Burasirazuba ahari ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare, akaba yasuye izi ngabo yihera ijisho ibikorwa by’imyitozo bakora.
Aha mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya wo kugenzura no kwirebera uko abasirikare bakoresha ibikoresho bya gisirikare bitandukanye mu buryo bukomatanyije, hanyuma anagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Perezida Kagame yafashe umwanya wo gusuzuma bimwe mu bikoresho byifashishwa n’ingabo z’u Rwanda
Abagize Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo ; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ; Abagaba b’Ingabo n’Abagaba b’Ingabo bungirije. Perezida Kagame, uretse kuba ari inzobere mu bya gisirikare wari uyoboye ingabo zahagaritse Jenoside zikanabohora u Rwanda, ni n’umuyobozi ukomeye mu ngabo z’u Rwanda kuburyo aba agomba gukurikiranira hafi ibikorwa by’ingabo no kuzihugura.
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, rivuga ko Perezida wa Repubulika ari we mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akaba ari we wemerewe gutangiza intambara. Perezida wa Repubulika kandi ashyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.