Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe i Vatican mu gihugu cy’u Butaliyani, aho babonanye n’umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis. Papa Francis na Perezida Paul Kagame bagiranye ibiganiro bitandukanye, byibanda ku mibanire n’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo wajyanye na Perezida Kagame i Vatican, asobanura iby’ibiganiro Perezida w’u Rwanda yagiranye na Papa Francis yagize ati : "Perezida Kagame na Papa Francis baganiriye ku bintu bitandukanye bijyanye n’imibanire y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika. Perezida yashimiye Kiliziya uruhare igira mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda, by’umwihariko mu burezi no mu buzima."
Nk’uko ibiro bishinzwe ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda bikomeza bibitangaza, ibindi byaganiriweho, ni uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere y’umwaka w’1994, ibigo bya Kiliziya Gatolika ndetse na Misiyoni (missions) zayo bifatanyije n’ubuyobozi bwa gikoloni, byagize uruhare rukomeye mu guca ibice mu Banyarwanda no kubabibamo umuzi w’Ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu munsi, guhakana no gupfobya Jenoside bikomeje gukwirakwira mu miryango ya Kiliziya Gatolika ari nako ibigo byayo bikomeje gukingira ikibaba abakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati : “Inama y’uyu munsi yaranzwe no gusasa inzobe ndetse n’ubwubuhane hagati y’impande zombi. Iyi ni intambwe ishimishije mu mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika hashingiwe ku myumvire ihuriweho ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ihame ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi turabishingiraho mu kubaka no kuzahura umubano hagati y’Abanyarwanda na Kiliziya Gatolika”
Iterambere ry’u Rwanda mu bwiyunge ndetse n’ubukungu nabyo byagarutsweho, harimo no kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze bemeye icyaha basigaye babana mu buzima bwa buri munsi. Intambwe yagezweho bigizwemo uruhare n’ihame ry’ukwemera.