AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abana ba Perezida Kagame bitabiriye itangizwa ry’iduka rishya ry’imideli i Kigali - Amafoto

Abana ba Perezida Kagame bitabiriye itangizwa ry’iduka rishya ry’imideli i Kigali - Amafoto
1er-01-2017 saa 14:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 47154 | Ibitekerezo

Yvan Cyomoro Kagame, Ange Ingabire Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame ; abana b’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iduka rishya ry’imideli mu mujyi wa Kigali, ryatangijwe n’umunyamideli w’umunyarwandakazi Sonia Mugabo muri Kigali Marriott Hotel.

Sonia Mugabo, umunyarwandakazi ukomeje kubaka amateka mu gukora no kumurika imideli, mu mpera z’iki cyumweru dusoje yatangije iduka ry’imideli muri Kigali Marriott Hotel, iri duka rikaba ari irya kabiri ashinze mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no kumurikira abanyamahanga ubuhanga bw’abanyarwanda n’ubwiza bw’ibihakorerwa.

Sonia Mugabo hagati y’abari baje kwifatanya na we

Muri ibi birori, Sonia Mugabo yashyigikiwe n’abakiliya be b’icyubahiro hamwe n’abanyamideli bagenzi be kimwe n’abandi bashyigikiye ibyo akora. Mu bari bitabiriye iki gikorwa, harimo n’abana bane ba Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Abana ba Perezida Kagame na Jeannette Kagame bashyigikiye Sonia Mugabo

Sonia Mugabo wari usanzwe afite irindi duka i Remera amurikiramo imideli yikorera, afite gahunda ndende yo kugeza amaduka menshi nk’aya hirya no hino mu Rwanda, muri Afurika y’Uburasirazuba no ku mugabane w’u Burayi, aha muri Kigali Marriott Hotel akaba yarahatekereje mu rwego rwo gufasha abanyamahanga bahagera kuzajya babona mu buryo bworoshye ibyo akora.

Mu mwaka wa 2013, nibwo Sonia Mugabo yatangiye gukora no kumurika imideli yibanda ku myenda y’abagore n’abakobwa, ariko kugeza ubu mu myenda akora harimo n’iy’abasore n’abagabo ishimwa n’abatari bacye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA