AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abandi Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda bashinjwa kuba intasi barekuwe

Abandi Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda bashinjwa kuba intasi barekuwe
8-03-2021 saa 08:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1232 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 07 Werurwe 2021, u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda batanu (5) barekuwe n’Igihugu cya Uganda bari bafungiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Abarekuwe ni abagabo batanu baraye bageze ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare aho bakiriwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Aba bagabo ni Michael Matabaro, Tresor Hirwa, David Rukundo, Patrick Rugema na Muhammed Ndaheranwa ; bose bari bafungiye muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakaba baakorerwaga iyicarubozo.

Barimo uw’imyaka 58 y’amavuko ari we Matabaro usanzwe atuye mu Karere ka Kayonza akaba yaragiye muri Uganda muri 2016 anyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Avuga ko yafunzwe mu mpera za Mutarama 2021 ubwo abo mu nzego z’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI bazaga bakamufata.

Naho Hirwa w’imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gasabo, we yagiye muri Uganda mu 2017, anyuze ku mupaka wa Cyanika, akaba sanzwe akora ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto.

We yafashwe tariki 22 Nzeri 2020 ubwo abakozi ba CMI, bamufataga bamushinja kuba ari muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Undi Munyarwanda wirukanwe muri Uganda ni Rukundo David w’imyaka 25, akaba akomoka mu Karere ka Nyagatare.

Yagiye muri Kenya anyuze muri Uganda muri Mutarama 2020, yafatiwe hafi y’Umupaka wa Busia ku wa 19 Mutarama 2021 agerageza gusubira muri Uganda.

Inzego z’umutekano muri Uganda zamufashe zamusabye amafaranga ngo zimurekure, arinangira bituma afungwa iminsi itanu, mbere yo koherezwa ku ishami rya CMI Mbuya. Yashinjwe ibyaha bibiri birimo kuba intasi no kwinjira muri Uganda binyuranye n’amategeko.

Uganda kandi yirukanye ku butaka bwayo Patrick Rugema w’imyaka 22, uvuka mu Karere ka Muhanga. Mu Ukuboza 2019 ni bwo yagiye muri Kenya anyuze muri Tanzania ; yari agiye gusura umuvandimwe we, aza gufatirwa muri Uganda muri Nzeri 2020.

Yashyizweho icyaha cyo kuba maneko y’u Rwanda, anahabwa gufungwa iminsi itanu. Mu gihe yiteguraga gutaha mu Rwanda, yongeye gufatwa ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbarara (Makenke). Iki cyaha cyanatumye yoherezwa muri CMI.

Undi Munyarwanda wagizweho ingaruka no gufungirwa muri Uganda ni Muhammed Mudaheranwa ; w’imyaka 25 yagiye muri Uganda mu 2018, avuye muri RDC aho yakoresheje umupaka wa Bunagana. Yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2020, afungirwa muri kasho ya CMI i Mbuya, icyo gihe yashinjwaga kuba maneko.

Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, babanje gusuzumwa COVID-19 ndetse ibizubizo byabo byerekanye ko ari bazima.

Photos : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA