AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

‘Abanyarwanda bahohoterwa bagiye gushaka serivise Uganda ni ikibazo kitureba’ Gen. Nyamvumba

‘Abanyarwanda bahohoterwa bagiye gushaka serivise Uganda ni ikibazo kitureba’ Gen. Nyamvumba
17-04-2019 saa 15:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7215 | Ibitekerezo

Umugaba Mukuru w’ Ingabo z’ u Rwanda Genaral Patrick Nyamvumba yavuze ko ikibazo cy’ abanyarwanda bahohoterwa bagiye gushaka serivise muri Uganda ari ikibazo kireba u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mata 2019 ubwo mu karere ka Burera mu majyaruguru y’ u Rwanda hagatangirizwaga ibikorwa by’ ingabo z’ u Rwanda byo kuvurira ubuntu abarwayi mu bitaro bya Butaro.

Umugabwa mukuru w’ ingabo z’ u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba yavuze ko ibikorwa ngarukamwaka by’ ingabo z’ u Rwanda biba bigamije inyungu z’ umuturage.
Yongeraho ko Abanyarwanda bahohoterwa bagiye gushaka serivize muri Uganda ari ikibazo kireba u Rwanda.

Yagize ati “Iki gikorwa icyo kigamije ni ukugerageza gufasha imibereho myiza y’ abaturage kuko iyo mugize imibereho myiza niko mugira n’ ingufu zo gukora ibindi bibyara umusaruro”.

Gen. Nyamvumba yavuze ko atava muri Burera atavuze k’ umutekano, umutekano utuma abaturage batishisha, umutekano utuma baryama bagasinzira. Avuga ko ingabo z’ u Rwanda zizakomeza gusaba abaturage kwibungabungira uwo mutekano.

Mu minsi yashize mu karere ka Burera humvikanye amakuru y’ uko hari abaturage baho bajya muri Uganda bajyanywe no gushakayo serivise yo kwisiramuza.

Gen. Nyamvumba yagize ati “Ndabizi muri iyi minsi hari serivise bamwe muri mwe mwajyaga gushakira mu bihugu duturanye, ariko izo serivise nk’ uko byumvikana zigomba kubashyikirizwa. Nahoze mvugana na meya ambwira ko mujya muganira, bimwe mu byakozwe, byakozwe n’ ubundi mu nyungu z’ abaturage , kubera ko ikibazo cy’ ihohoterwa ry’ abaturage twumva ari ikibazo kitureba.”

Tariki 27 Gashyantare uyu mwaka wa 2019 nibwo Leta y’ u Rwanda yatangiye kugira Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda nyuma y’ uko abarenga 1000 bari bamaze kugirirayo ibibazo bitandukanye mu myaka 2.

Kuva ku wa Mbere w’ iki Cyumweru ingabo z’ u Rwanda zimaze kuvurira ubuntu abarwayi barenga 800. Mu bavuwe harimo abari bafite uburwayi bwo mu mihogo, amatwi, amenyo n’ ubundi.

Abavuwe barimo Mbabazi Marie Gorethi wari ufite ikibazo cy’ amatwi amurya nta numve neza , nyuma yo kuvurwa n’ ingabo z’ u Rwanda yavuze ko ibyo bibazo byakemutse.

Twubahimana Marie Claire yabwiye abanyamakuru ko yari afite ikibazo cya giripe idakira ariko ko bamuvuriye ubuntu agakira.

Aba baturage bombi bashimye ingabo z’ u Rwanda na Perezida Kagame ‘bavuga ko yagize urukuko akaboherereza abasirikare bo kubavura’.

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yashimye ingabo z’ u Rwanda ku ruhare zigira mu bikorwa bitandukanye, birimo no kuba zaratsinze abacengezi. Yasabye abaturage kugira isuku kuko inyinshi mu Rwanda bari kuvurwa zishobora kwirindwa.

Dr Gashumba yavuze ko bidakwiriye ko ingabo z’ u Rwanda zijya kuvura abana imirire mibi kandi akarere ka Burera kari mu turere tweza.

Yagize ati “Ntabwo rwose bikwiriye ko ingabo z’ u Rwanda ziza hano kuvura abana imirire mibi kandi dushobora kuyirinda”

Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko muri iki Cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ ingabo z’ u Rwanda , ingabo z’ u Rwanda zigiye gufatanya na Minisiteri y’ Ubuzima gukangurira abaturage ko bagomba kwipisha kane igihe batwite, kwirinda imirire mibi, bakanirinda indahekana kuko kubyaragura bituma bamwe bitaba Imana biturutse ku kuva kuko nyababyeyi iba yananiwe.

Mu bikorwa biteganyijwe muri iki Cyumeru, ingabo z’ u Rwanda zizavura ku buntu abarwayi ibihumbi 37, zubake amazu y’ abatishoboye arenga 1000, zizahinga hegitari zirenga ibihumbi 11, zinarwanye isuri zice n’ amatarasi y’ indinganire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA