Sena y’u Rwanda yatumije uhagarariye Guverinoma kuza gutanga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu kugena ingurane y’imitungo y’abaturage bimurwa ahagiye gushyirwa ibikorwa by’inyungu rusange, yagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu igenzura yakoreye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo, RTDA ku wa 01/07/2015 kugeza ku wa 30/11/2020.
Sena yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, OAG ku bugenzuzi bwihariye ku miterere y’igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo, RTDA ku wa 01/07/2015 kugeza ku wa 30/11/2020, basanze ari ngombwa gutumiza Uhagarariye Guverinoma agatanga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu kugena ingurane abaturage.
Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Hon. Nkusi Juvenal, yavuze ko isuzuma rya raporo ya OAG ryari rigamije ahanini kumenya uburyo igenamigambi ry’ibikorwa byo kubaka imihanda ritegurwa n’uko kugena agaciro k’ibikorwa bizahabwa ingurane bishyirwa mu bikorwa.
Mu isesengura kuri raporo ya OAG, Komisiyo ya Sena yasanze nta cyuho kiri mu mategeko ajyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, ku buryo yasanze ibikorwa byo kwimura abaturage byakozwe na RTDA byarabangamiye iyubahirizwa ry’amwe mu mahame remezo avugwa mu Itegeko Nshinga, aho habayeho kudashyira mu bikorwa amategeko, kutita ku nyungu z’abaturage no kutaganira mu gushaka umuti w’ibibazo.
Mu bibazo byagaragajwe na Komisiyo ya Sena harimo kandi kuba inzego zidategura neza imishinga, bigatuma ingengo y’imari yagenewe igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange idateganywa, n’imikorere itanoze hagati y’inzego cyane cyane mu bijyanye no kubaka imihanda.
Mu kungurana ibitekerezo, Abasenateri bongeye gushimangira ko mu kwimura abantu hakwiye kubahirizwa ibiteganywa n’amategeko kandi bigategurwa mu buryo bunoze.
Inteko Rusange yemeje guhamagaza uhagarariye Guverinoma kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragajwe n’ingamba zatuma ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, by’umwihariko ibikorerwa ahagenewe kubakwa no kwagurira imihanda, bitegurwa bikanakurikiranwa hitabwa ku nyungu z’abaturage n’iz’Igihugu muri rusange.
UKWEZI.RW