AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abashutse Cyuma Hassan, Karasira na Idamange , Urugero kuri ADEPR

Abashutse Cyuma Hassan, Karasira na Idamange , Urugero kuri ADEPR
26-03-2022 saa 10:37' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 6808 | Ibitekerezo

Cyuma Hassan ,Idamange na Karasira barafunzwe bitewe no gushukishwa utuntu , agaruka kuri Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ishyira ku Rwanda ku mwanya wa Mbere muri EAC nk’igihugu gifite abaturage batishimye ndetse rukaza no ku mwanya wa Gatanu muri Afurika, Apotre Muatabazi ashimangira ko atemeranya nayo .

Avuga ko iriya raporo iri mu bintu byatumye atishima kuko ari umuntu wemeza ko abanyarwanda bishimye kuko u Rwanda rutishimye ahamya neza ko muri Afurika ntagihugu cyaba cyishimye.Ikindi ngo mu bijyanye no kubahiriza amategeko u Rwanda rwaza ku mwanya wa Mbere muri Afurika.

Akomeza avuga ko mu Rwanda bitandukanye n’ibindi bihugu kuko umuntu ukomeye atikomanga ku gatuza ahubwo ko aba atinya ko hakumvikana ibyo kuba yarahonyoye umuntu bityo ko iby’iyi raporo ntashingiro bifite kuko yibaza niba bafite icyuma batunga ku Rwanda bakamenya ko rwishimye.

Avuga ko hari abantu batishimiye ubuyobozi bw’u Rwanda aribo aba bakoze iyi raporo bahuye nabo kuko bo bashaka kwishima hejuru y’abanyarwanda bapfuye cyangwa bakishimira ko Cyuma yafunzwe.

Ati’’Nimba ashaka kwishima kubera ko yashutse Cyuma bakaba bamufuze,Cyuma arafunzwe , Idamange arafunzwe, Karasira arafunzwe , nibo bagiye mu matwi babashyukisha utuntu tw’ubufaranga ‘’

Agaruka kuri Miliyoni Mirongo zasanganywe Karasira, Apotre Mutabazi ashimangira ko buririra ku kibazo umuntu asanzwe afite ariko ngo iyo bamufunze abamushutse ntawe ugaragaza ko ibabaye ahubwo avuga ko bakoze akazi .

Atanga urugero kuri ADEPR ,yabwiye Ukwezi Tv ko iyo hashyizweho ubuyobozi usanga wa mukristo wo hasi ashaka kwivanga mu miyoborere y’Itorero n’ifatwa ry’ibyemezo bityo ko n’u Rwanda usanga hari abashaka kwivanga mu miyoborere yarwo ari nabo bagaragaza ko batishimye ariko abanyarwanda bari mu gihugu bo ntakibazo bafite bishimye.

Ati’’Uretse no kutishima ahubwo aba bafite n’umujinya n’abatishimye bari mu Rwanda ni ingaruka z’abazungu , ni ingaruka z’aba-Opozisiyo b’abagome’’

Abanyarwanda barishimye ahubwo twishima mu buryo bwacu

Akomeza avuga ko hano mu Rwanda hari abantu bafite n’imitungo ariko baba baratokojwe aho usanga buri gihe aho kwishima ahigima gusa ati’’Abantu bakoze iyo raporo bashakaga gushimisha bosi wabo gusa igihari abanyarwanda turishimye’’

Abashukishije udufaranga Cyuma,Idamange na Karasira bagafungwa nibo Banyarwanda batishimye||Mutabazi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA