Bamwe mu baturage bagiye kwimurwa mu midugudu ine ya Kandongo I, Kangondo II, Kibiraro I na Kibiraro II, i Nyarutarama ahazwi nka Bannyahe babwiye Minisitiri Prof Shyaka ko kwimurirwa mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro ari imbogamizi by’umwihariko ku bafite imiryango igizwe n’abantu benshi.
Ni mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’abaturage bahagarariye abatuye muri iki gice cy’akajagari bateganya kwimurirwa mu Busanza kuva mu Cyumweru gitaha.
Bitewe n’ingano y’imitungo umuntu yari ahafite, azagenda ahabwa inzu ziri mu byiciro bitatu, iy’icyumba kimwe n’uruganiriro, iy’ibyumba bibiri n’uruganiriro cyangwa iya bitatu n’uruganiriro, nk’ingurane y’aho yari atuye. Igice kinini cyane ni abazahabwa icyumba kimwe n’uruganiriro.
Aba baturage bavuze ko aho bagiye kwimurirwa hatajyanye n’ibyifuzo bya bamwe mu bagomba kwimurwa ku mpamvu z’imiterere y’imiryango yabo.
Umwe mu baturage yavuze ko inzu y’icyumba itari ikwiriye umuntu ufite umuryango, byongeye wabyaye ufite abana b’ibitsina byombi, bagasaba ko iyo gahunda yasubirwamo.
Ati “Hano twese turi bakuru, twarabyaye, nkanjye mfite umukobwa w’imyaka 18, mfite n’umuhungu w’imyaka 16. Mwese mwarabyaye muzi uburyohe bw’urugo, muzi n’ibibera mu bubiri.
Yakomeje agira ati “Iyo umugore atabyubahirije, arasenya. Ndibaza nti ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana bateze amatwi, cyangwa babareba ?”
Uyu mubyeyi yavuze ko muri iyi minsi hari abagabo bafata abana babo ku ngufu bityo kuba baba munzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro bishobora gutiza umurindi iryo hohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.
Yagize ati “Ikindi kibabaje muri iyi minsi harimo kuvugwa ababyeyi bafata abana babo ku ngufu, abagabo bafata abana b’abandi ku ngufu, abasambanya bashiki babo, n’ubu mwumvise umugabo w’imyaka 40 wasambanyije umubyeyi we, kandi benshi tubana n’ababyeyi bacu. Ese ntimwaba mugiye guha polisi akazi katari ngombwa ?”
Yavuze ko bafite impungenge ku hazaza h’abana, asaba ko hakurikizwa itegeko, bagahabwa ingurane zikwiye mu mafaranga, bakimukira aho bashaka.
N’ubwo hari imiryango 48 yamaze kwemera kwimurirwa muri izi nzu nshya ku rundi ruhande hari bamwe mu baturage kandi batsembeye Minisitiri Prof Shyaka bavuga ko batazemera kwimukira muri aya mazu bubakiwe mu Busanza.
Umuturage umwe yavuze ko “Ushaka inzu bayimuhe kuko ayishimiye ariko ushaka ingurane nawe bayimuhe kuko ayishimiye kuko twese turi abanyarwanda.”
Mugenzi we yagize ati “Ese Minisiti, abatazemera kwimuka bizagenda bite ? Uzabigenza gute ko hari abanyarwanda benshi baba bifitiye mu mufuka bazamura itaje aho ngaho, uzabigenza gute ?”
Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko ibi byose ari ingaruka zo kubaka mu kajagari, kuko kubaka mu bishanga bitemewe nk’uko amategeko abiteganya, ariko abaturage barabikoze none bari mu basaba ingurane.
Ibi biganiro byamaze igihe kigera ku masaha atatu byarangiye nta mwanzuro ufashwe ndetse Minisitiri Shyaka avuga ko bazongera kugaruka bakaganira kugeza igihe bagereye ku mwanzuro mwiza.