AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Adeline Rwigara yitabye RIB na none akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha

Adeline Rwigara yitabye RIB na none akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha
23-04-2021 saa 10:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2873 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, Mukangemanyi Adeline Rwigara yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kutarwitaba ubugirakabiri. Akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha agamije kuyobya rubanda.

Uyu mubyeyi Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yitabye nyuma y’inshuro ebyiri atitaba RIB.

Ku nshuro ya mbere yari yabwiye ibitangazamakuru mpuzamahanga ko atakwitaba mu cyunamo kuko ari mu gahinda ko kwibuka abe gusa nyuma yaje kuvuga ko atakwitaba atunganiwe n’umwuganizi we utari uhari.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Thierry B. Murangira yatangaje ko noneho Mukangemanyi Adeline Rwigara yitabye kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021.

Dr Murangira atangaza ko Mukangemanyi Adeline Rwigara akekwaho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha agamije kuyobya rubanda ndetse no gutangaza amagambo y’amacakubiri.

Ibi bikorwa akekwaho, byakozwe hifashijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga nko kuri Youtube.

Ku wa 08 Mata 2021, Mukangemanyi Adeline Rwigara yavugiye kuri Youtube ko atizera ko abayobora Komisiyo y’gihugu yo Kurwanya Jenoside ari Abanyarwanda cyangwa ko bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanavuze kandi ko Jenoside Yakorewe Abatutsi itahagaritswe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ahubwo ko ari Imana yayihagaritse ahubwo akavuga ko uriya muryango watumye Jenoside ikara.

Mukangemanyi Adeline Rwigara akurikiranywe adafunze ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rukomeje gukora iperereza kuri ibi byaha rumukekaho.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA