Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irakira intumwa 15 zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye,Ishami rishinzwe Umutekano mu rwego rwo kugirana ibiganiro byabafasha mu guhosha imvururu n’ubwicanyi buri muri iki gihugu.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru, ivuga ko uru ruzinduko rw’izi ntumwa za Loni ruzamara iminsi 3 rukazaba rugamije kuganira ku bibazo bya politike biri muri iki gihugu byatewe n’ukutumvikana ku bijyanye no kwigiza inyuma amatora no kuguma ku butegetsi kwa Perezida Joseph Kabila kandi manda yemerewe zizarangira muri izi mpera z’umwaka.
Ibi Loni ibikoze mu rwego rwo kwereka amahanga ko ifite ubushake mu nzira yo kugarura amahoro ku mvururu ziterwa na politike mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hagamijwe kugarura amahoro.
Bimwe mu bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa ndetse n’u Bwognereza byasabye Perezida Kabila ko agomba kureka amatora agakorwa mu gihe cyateganyijwe, nyamara byararenze amatora ashyirwa muri Mata 2018 kandi Perezida Kabila yemererwa kuba agumye ku butegetsi, ibintu bitashimishije benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo, nibwo aka kanama ka Loni kazagirana ibiganiro byihariye na Perezida Joseph Kabila hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Raymond Tshibanda aho byitezwe ko ibi biganiro byagira umusaruro ufatika ku gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Manda ya kabiri ya Perezida Kabila izarangira tariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka, abatavuga rumwe bifuzaga ko nyuma y’iyi tariki yahita ava ku butegetsi ariko byemejwe ko azageza muri Mata 2018 kugeza hatowe uzamusimbura.