AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Akarere ka Gasabo kamaze kuvuguta umuti uzagafasha gukomeza kuba aka mbere mu mihigo

Akarere ka Gasabo kamaze kuvuguta umuti uzagafasha gukomeza kuba aka mbere mu mihigo
4-11-2016 saa 16:29' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1618 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2016, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwakoze inama nyunguranabitekerezo yo kureba igenamigambi ry’uyu mwaka wa 2016-2017 ndetse no kwiga ku bizabafasha mu igenamigambi ryo mu mwaka utaha wa 2017-2018 bityo bikazaborohera mu gukomeza kwesa imihigo neza.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yibanze ku kureba ibikorwa bigenewe abaturage b’akarere ka Gasabo bigomba kwihutirwa, aho akarere gafite intego yo kwibanda ku iterambere ry’umuturage nk’uko byakunze kugarukwaho mu biganiro byatanzwe.

Aka karere kabaye aka mbere mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2015-2016 bagaragaje ko ibi bitazabatera kwirara ahubwo ko bigomba kubatera gukora cyane mu rwego rwo kutava kuri uyu mwanya.

Iyi gahunda yo kungurana ibitekerezo kandi banatumiyemo itangazamakuru mu rwego rwo gusangira ibitekerezo no kugaragaza ahakiri ibibazo nk’abanyamakuru cyane ko bagira uruhare runini mu kureberera abaturage ndetse no kugera aho abayobozi batabasha kugera.

Mberabahizi Raymond Chretien, Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Gasabo asobanura ingengo y’imari y’umwaka 2016-2017 yavuze ko iyi mihigo ishingiye ku nkingi 3, Iterambere ry’ubukungu, Imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza n’ubutabera aho ifite ingengo y’imari yose hamwe ingana na 11,761,858,126 frw.

Raymond Chretien Vice Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka gasabo

Aha Mberabahizi yakomeje agaragaza ibikorwa biri gukorwa n’akarere aho yagaragaje ko bari kubaka imihanda iri mu mirenge itandukanye, iyubakwa ry’umudugudu uzimurirwamo abatishoboye batuye mu manegeka ndetse n’abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi batishoboye bari muri aka karere.

Muri ibi biganiro abanyamakuru bagizemo uruhare runini kuko bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo ndetse n’ibitagenda muri aka karere aho abayobozi bemeye kureba ibyihutirwa bigashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka utaha.

Dr Bayisenge Jeannette, peresidente w’inama njyanama mu karere ka Gasabo yavuze ko abaturage bagomba kumenya ibikorwa bihitiyemo ndetse bakagira n’ijambo mu kugaragaza ibyo bakeneye.

Yagize ati “Abaturage bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa mu rwego rwo kwimakaza umuco mwiza w’ihame ryo guha umuturage umwanya n’ijambo mu bikorwa byose bibagenewe”

Yakomeje avuga ko ibikorwa bakoraga bazabikomeza anavuga ko ibyo bungukiye mu biganiro bagiranye n’itangazamakuru nabyo bazabishyira mu bikorwa mu rwego rwo kwimakaza umuco mwiza wo guha umuturage ijambo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA