Dr Nyirahabimana Jeanne ; Meya w’akarere ka Kicukiro
Nyuma y’uko hirya no hino mu turere, ba gitifu b’imirenge n’utugari begujwe mu minsi ishize ariko abayobozi b’uturere bo bagatangaza ko beguye ku bushake bwabo, akarere ka Kicukiro ko mu mujyi wa Kigali ko kamaze gushyira ku isoko imyaka 23 ya ba gitifu b’imirenge n’utugari byo muri aka karere.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri na Dr Nyirahabimana Jeanne uyobora aka karere, ubu barashaka abakozi 23 bazahatanira imyanya ya ba gitifu, aho abagera kuri 4 ari bo bazahabwa akazi ka ba gitifu b’imirenge naho ab’utugari bo bakaba bagera kuri 19.
Ku mwanya wa gitifu w’umurenge, abifuza guhatanira iyi myanya bagomba kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu mashami ya Social Sciences cyangwa Arts and Sciences hamwe n’uburambe bw’imyaka itatu, cyangwa bakaba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri aya mashami n’uburambe bw’umwaka umwe.
Abifuza guhatanira imyanya 19 ya ba gitifu b’utugari, bo bagomba kuba bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) mu mashami ya Social Sciences cyangwa Arts and Sciences hamwe n’uburambe bw’imyaka itatu.
Dosiye zisaba akazi, zigomba kuba zagejejwe mu bunyamabanga bw’akarere ka Kicukiro bitarenze tariki 14 Ugushyingo 2016, saa kumi n’imwe z’umugoroba, iyo dosiye ikazaba igizwe n’ifishi abakozi ba Leta basabiraho akazi, fotokopi y’indangamuntu, iy’impamyabumenyi n’ibyemezo bigaragaza uburambe mu kazi.