Uruzinduko Umwami Mohammed VI wa Maroc aheruka kugirira mu Rwanda, ni uruzinduko rw’amateka rwasize ibimenyetso by’umubano w’ibihugu byombi bitazigera byibagirana. Kimwe mu bibigaragaza, ni uburyo uyu mwami ubwe yerekanye ko yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, ndetse n’igihe cyari cyavuzwe ko azahamara kikaza kwiyongera. Uyu mwami kandi, mu gutaha kwe Perezida Paul Kagame niwe wamwitwariye mu modoka ya Range Rover ifite ikirango (Plaque) cy’Ikirangantego cy’igihugu.
Ifoto yashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida Paul Kagame binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, igaragaza Perezida Kagame atwaye mu modoka Umwami Mohammed VI, bagenda bamwenyura ubona ko bari bishimiye igihe bari bamaranye, dore ko uyu mwami yasize akoze ibintu bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda, bigaragaza ko ashyigikiye iterambere ry’u Rwanda muri rusange.
Perezida Paul Kagame niwe witwariye Umwami Mohammed VI amugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali
Kuwa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2016, Umwami Mohammed VI yasinye amasezerano y’imishinga 21 na Leta y’u Rwanda, ikubiye mu byiciro 8 birimo ubucuruzi, ubuhinzi, ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’ibindi bitandukanye.
Mu bikorwa by’ishoramari Umwami Mohammed VI w’igihugu cya Maroc yasize amaze gutangiza mu Rwanda, harimo ibijyanye n’amabanki, iby’ubwubatsi n’iby’inganda. Kompanyi y’ubwubatsi yo muri Maroc yitwa Palmerie Development Group, igiye kubaka mu mujyi wa Kigali amacumbi 5.000 azafasha abatuye muri uyu mujyi kubona aho kuba hadahenze cyane. Uyu ni umushinga uzatwara akayabo ka miliyoni 68 z’amadolari, ni ukuvuga arenga 55.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Aya mazu azubakwa mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Umwami Mohammed VI ubwe yashoye miliyoni 41 z’amadolari (asaga 34.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) mu kugura imigabane ingana na 76.19% muri COGEBANQUE yari isanzwe ari banki y’ubucuruzi y’abanyamigabane b’Abanyarwanda. Iyi migabane yaguzwe mu izina rya Attijariwafa Bank, banki ihiga izindi muri Maroc ikaba ari n’iya Kompanyi y’umwami Mohammed VI yitwa SNI (Société Nationale d’Investissement).
Umwami Mohammed VI kandi tariki 20 Ukwakira 2016 yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Tariki 21 Ukwakira 2016, Umwami Mohammed VI yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Imbuto Foundation, uyu ukaba ari umuryango Jeanette Kagame abereye umuyobozi w’ikirenga ari nawe wawushinze. Aya masezerano akubiyemo inkunga ya miliyoni imwe y’amayero yahawe uyu muryango, ni ukuvuga akabakaba 900.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’uko Perezida Kagame atwaye Umwami Mohammed VI akamugeza ku kibuga cy’indege, habayeho n’igikorwa cyo kumusezerano, kugeza ubwo umwami yamuhaga isaluti rya nyuma yinjira mu ndege