Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame, yatangaje ko iby’abakomeje kuvuga ko yaba arimo gutegurwa kugirango azasimbure Se ku butegetsi nawe azabe Perezida w’u Rwanda, ari imvugo inaniwe kandi ishaje kuko we ntakindi aba arimo gukora kitari ugushyigikira umubyeyi we.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017, Ange Kagame yaherekeje umubyeyi we Paul Kagame kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora, ubwo yajyaga gutanga ibyangombwa bisabwa ngo yiyamamaze ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.
REBA VIDEO HANO ANGE KAGAME AHEREKEJE UMUBYEYI WE KURI KOMISIYO Y’AMATORA :
Nyuma yo kumuherekeza, hari umunyakenya wanditse ku rubuga rwa twitter ko abona Perezida Paul Kagame arimo gutegura umukobwa we Ange Kagame kugirango azamusimbure ku butegetsi, maze Ange Kagame nawe abinyujije kuri uru rubuga nkoranyambaga, agaragaza ko ibi ari imvugo ikoreshwa kenshi ariko ikaba ishaje ndetse inaniwe.
Aha Ange Kagame yari kumwe n’umubyeyi we mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro
Mu magambo ye y’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati :"Inshuro nyinshi ntekereza ko iyi mvugo inaniwe kandi irashaje. Ni ugushyigikira papa wanjye [ntakindi]."
Ibijyanye no kuba Perezida Paul Kagame yategura cyangwa akagena uzamusimbura ku butegetsi, we ubwe yagaragaje ko ari ibintu atakora kuko ngo bihabanye na demokarasi, bikaba binakorwa mu butegetsi bw’igitugu. Muri Mata 2015, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, yabajijwe impamvu atigeze ategura uzamusimbura ukwiye kugirirwa icyizere, maze asubiza umunyamakuru ko ibyo bihabanye na demokarasi, bikaba binakorwa ahari ingoma ya cyami cyangwa ahari igitugu.
Icyo gihe yagize ati : "Mfite impungenge kuri iyo ngingo yawe. Ibyo urimo kuvuga bihabanye na demokarasi. Ni hehe wabonye muri demokarasi, Perezida ateganya uzamusimbura akanaca iteka uwo ari we ? Ibyo bibaho mu butegetsi bwa cyami no mu butegetsi bw’igitugu, u Rwanda nta na hamwe ruri muri ibyo byombi. Sinjye urebwa no gushyiraho uzansimbura, ibyo bireba abaturage bahitamo. Ntabwo twaba turimo kwimika amahame ya Demokarasi, ngo tubijyanishe no kuyica."
MOST of the time I think this narrative is tired and old. Supporting MY dad #TheEnd https://t.co/cbvLaMdbQP
— Ange.I. Kagame (@AngeKagame) June 22, 2017