Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza na Dr Anita Asiimwe bari mu bantu bashimye Umunyamakuru wa RBA Jean Pierre Kagabo watangaje ko yagiye gukingiza umwana kuko bidakwiye guharirwa abagore.
Jean Pierre Kagabo yashyize kuri twitter ifoto ateruye umwana we, ayiherekeresha amagambo agira ati “Nishimiye kujya gukingiza umwana.Ntibikwiye guharirwa abamama !”
Perezida wa Sena y’ u Rwanda yashyigikiye kuba uyu munyamakuru yaragiye kugingiza umwana we ati “ Niko bigomba kugenda:gufatanya muri byose.”
Jean Pierre Kagabo yashimwe cyane n’ abiganjemo abagabo. Mu gihe ubusanzwe bimenyerewe ko gukingiza abana ari umurimo w’ abagore.
Aldo Havugimana , Umuyobozi wa Radiyo Rwanda yagize ati “ Umugabo w"indatwa" yita ku burere bw’umwana”.
Dr Anita Asiimwe , Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ igihugu yo kwita ku mikurire y’ abana bato, yavuze ko ibyo Jean Pierre Kagabo yakoze ariko bikwiye kugenda. Ati “Way to go”.
Umugabo witwa Bernardin Magus kuri twitter, wigeze kujya gukingiza umwana ku kigo nderabuzima kiri Kimironko mu mujyi wa Kigali yavuze ko ari igikorwa kinejeje.
Yagize ati “ Biraneneje. Muri 2013 nagiye gukingiza uwange ku kigo nderabuzima kikiba Kimironko, nyura impande y’isoko abantu bari banzi barumirwa batangira kumbaza ngo ese mama we yamugutanye ngo cg yabaye iki ? hahaha ndabareba ndaseka mais kukigo nderabuzima banyakiriye nayombi banyubashye”.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu gushikigira gahunda ya HeforShe yatangijwe n’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abimbye ryita ku bagore UNWomen. Iyi gahunda igamije gushishikariza abagabo n’ abasore gukuraho imbogamizi zibangamiye ihame ry’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore.
Inzobere mu bijyanye n’ ihame ry’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore zivuga ko umurimo wihariye w’ abagabo ari ugutera inda, naho umurimo wihariye ku bagore ukaba ukaba gutwita, kubyara no konsa. Bivuze ko kuba umugabo yajya gukingiza umwana we ari ibintu bisanzwe.