AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Biravugwa ko Abarimukazi babiri b’Abanya-Uganda bafatiwe mu Rwanda bakaba bafunze

Biravugwa ko Abarimukazi babiri b’Abanya-Uganda bafatiwe mu Rwanda bakaba bafunze
29-09-2021 saa 17:30' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2638 | Ibitekerezo

Ibinyamakuru byo muri Uganda biratangaza ko Abanya-Uganda, Gloria Ayebare na Annet Kabanyena basanzwe ari abarimukazi mu Rwanda, bafungiye mu Rwanda nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano ubwo bari bagiye guhindukira basubira iwabo mu kiruhuko.

Ibinyamakuru nka Chimreports, The Ugpost na Uboserve.ug, byatangaje ko aba Banya-Ugandakazi Gloria Ayebare na Annet Kabanyena basanzwe ari abarimu mu ishuri rimwe riherereye mu Karere ka Rubavu mu Rwanda.

Biriya binyamakuru bitangaza ko bagombaga kujya iwabo mu kiruhuko aho basanzwe batuye muri Kisoro muri Uganda ndetse ko bari bamaze guhamagara kuri telephone abo mu miryango yabo ko bazabageraho ku wa mbere baje mu biruhuko no kubasura.

Icyakora ngo abo mu miryango yabo barategereje baraheba babajije amakuru yabo baza kumenyeshwa n’abari mu Rwanda ko batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Umubyeyi wa Ayebare witwa Francis Ndagize yatangarije biriya binyamakuru ko bitabaje urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwa Uganda na rwo rukavugana n’urwo mu Rwanda rukabizeza ko rugiye gushakisha amakuru ndetse rukabaza niba hari aho baba bafungiye.

Umuyobozi Mukuru mu Karere ka Kisoso, Capt (Rtd) Peter Mugisha yatangaje ko ntakabuza bariya Banya-Ugandakazi batawe muri yombi ndetse ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zifite amakuru.

Icyakora uyu muyobozi yatangaje ko bizeye ko inzego z’u Rwanda ziza kubahiriza ibyo babasezeranyije byo gukurikirana ikibazo cya bariya baturage ba Uganda.

Muri Mata uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwirukanye Abanya-Ugandakazi babiri ari bo Birungi Monique na Kansiime Lilian kuko bari mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bo bavugaga ko baje gusaka akazi.

Igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda cyakomeje kugira ingaruka kuri bamwe mu baturage cyane cyane Abanyarwandakazi bagiye bafatirwa muri kiriya gihugu bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicaruzo byagiye binatuma bamwe bahasiga ubuzima.

Igihugu cya Uganda kandi cyakunze kwirukana bamwe mu Banyarwanda bari basanzwe batuye muri kiriya Gihugu bakakivamo babanje gukorerwa iyicarubozo ndetse bakirukanwa nta kintu na kimwe bajyanye nyamara bari bafite imitungo myinshi muri kiriya gihugu.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Uganda yashyikirije u Rwanda imirambo y’abagabo babiri Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 na Bangirana Paul w’imyaka 47 biciwe muri Uganda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA