AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Busingye yumvaga ko uko ibyaha byiyongereye yazamura ibihano ariko sibyo-Mugabe

Busingye yumvaga ko uko ibyaha byiyongereye yazamura ibihano ariko sibyo-Mugabe
3-09-2021 saa 10:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1389 | Ibitekerezo

Umunyamakuru akaba n’Umusesenguzi, Robert Mugabe yagarutse ku byakozwe ku buyobozi bwa Johnston Busingye uherutse gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera yari amazeho imyaka umunani, avuga ko hari umurongo yari yarashyizeho atemeranyaga na wo, wo gukaza ibihano ku byaha bikomeje kuba byinshi.

Robert Mugabe yagarutse ku mirongo migari yagiye ishyirwaho ubwo Busingye Johnston yari akiri Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda.

Avuga ko nubwo benshi bagarutse ku kuba Johnston Busingye yarakuwe kuri uriya mwanya yari amazemo imyaka umunani, ariko ari ibisanzwe kuko “ntamuntu utasimburwa, yego yakoze akazi ke.”

Robert Mugabe udatinya kugaragaza ibitekerezo yumva, avuga ko n’ubundi hari bimwe mu byagiye bishyirwaho na Busingye atemeranyaga nabyo.

Ati “Njye nubundi Busingye ntabwo twumvikanaga ku kibazo cyo kurwanya ibyaha. His school of thought cyangwa se tewori ye yo kurwanya ibyaha na tewori yanjye nemera biratandukanye. Si ukuvuga ko ari njye uri mu kuri cyangwa ari we uri mu kuri.”

Avuga ko uburyo bwa Busingye ari ugukaza ibihano mu gihe ibyaha byabaye byinshi “kugira ngo abantu batinye icyaha ari ukubera ko batinya ibihano.”

Akomeza agira ati “Njyewe nkagira uburyo bwanjye ngira ngo ‘niba ibyaha byiyongereye, twigishe abaturage. Dukore ubukangurambaga zihariye kuri icyo cyaha’ kuko kuzamura igihano ntabwo bituma uwagikoze agafungwa akaba ari i Mageragere azavayo yarahindutse kubera ko yirirwa ryamye i Mageragere arya imvungure, oya.”

Robert Mugabe avuga ko ubusanzwe kugorora bitari bihari ahubwo ko hariho guhana gusa nyamara uwakoze icyaha aba akwiye no kwigishwa akamenya ububi bw’icyaha yakoze.

IKIGANIRO KIRAMBUYE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA