AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Canal+ yasinyanye amasezerano na Ecobank agamije korohereza abafatabuguzi

Canal+ yasinyanye amasezerano na Ecobank agamije korohereza abafatabuguzi
3-12-2021 saa 10:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2610 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, Canal+ yasinyanye amasezerano na Ecobank azafasha abafatabuguzi bose koroherwa n’uburyo bwo kugura ifatabuguzi ryabo bifashishije uburyo bugezweho bw’iyi banki.

Aya masezerano y’ubufatanye azafasha abakiliya ba Ecobank n’abatari abakiliya koroherwa no kwishyura ifatabuguzi rya Canal+, haba ku mashami ya Ecobank cyangwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bigakorwa nta kindi kiguzi kiyongereyeho.

Alice Kilonzo-Zulu, umuyobozi mukuru wa Ecobank Rwanda

Alice Kilonzo-Zulu, umuyobozi mukuru wa Ecobank Rwanda, asobanura uburyo ubu bufatanye buzorohereza abafatabuguzi ba Canal+. Yagize ati : "Amasezerano azafasha impande zombi. Azafasha Canal+ kubona ubundi buryo bwo kwishyura ku bafatabuguzi babo, bibashishije telefone zabo zigendanwa. Azanafasha Ecobank kurushaho kuzamura ikoreshwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga ryacu mu kwishyurana".

Hamwe na smarphone yawe, Ecobank yagufasha kwishyura ifatabuguzi byoroshye

Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, we yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abafatabuguzi kurushaho koroherwa no kugura ifatabuguzi bitabasabye kujya ku maduka ya Canal+, ibi bikaba bijyanye n’intego yabo yo kurushaho korohereza abafatabuguzi babo.

Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua

Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile App ya Ecobank n’ubwo kwishyurira ku mashami ya Ecobank, burashoboka no ku bafatabuguzi batari abakiliya ba Ecobank kuko ushyize muri telefone yawe iyo Mobile App ubasha kwifungurira XPress Account ugashyiraho amafaranga ukoresheje Mobile Money ukajya uyakoresha wishyura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA